«Kandi tuzi yuko Umwana w’Imana yaje akaduha ubwenge, ngo tumenye Iy’ukuri kandi turi mu Y’ukuri, kuko turi mu Mwana wayo Yesu Kristo. Iyo ni yo Mana y’ukuri n’ubugingo buhoraho. Bana bato, mwirinde ibishushanyo bisengwa.»
(1 Yohana 5:20-21)
Intumwa Yohana asoza ibaruwa ye yibutsa ukuri kudasubirwaho: Yesu Kristo ni we Mana y’ukuri n’ubugingo buhoraho.
Ni muri We wenyine tubonamo agakiza, ukuri n’ubuzima buzuye.
Ariko ako kanya arongera ati: «Bana bato, mwirinde ibishushanyo bisengwa.»
Kubera iki?
Ni uko ikintu cyose cyinjira mu mwanya wa Kristo mu mutima wacu kiba bigaye ikigirwamana cyangwa igishushanyo gisengwa.
Muri iki gihe, ibigirwamana si ibishushanyo gusa.
Bishobora gufata ishusho y’ibintu bya none: urukundo rwinshi rw’amafaranga, gushaka icyubahiro, kwishimira iby’isi, kwishyira hejuru, ndetse n’imibanire runaka iyo isumba Imana mu buzima bwawe.
Urugero:
•Iyo telefoni cyangwa imbuga nkoranyambaga bigutwara umwanya wose, ntusigarane uwo gusenga cyangwa gusoma Ijambo ry’Imana, biba bibaye ibigirwamana, ibishoshanyo bisengwa.
•Iyo amafaranga n’akazi bibaye ibyo uharanira gusa, ukibagirwa Imana n’umuryango, biba ari ibishushanyo bisengwa, ibigirwamana.
•Iyo umuntu (umugabo, umugore, inshuti, umwana, umuyobozi) akubereka imbere yawe kurusha Imana, aba ari ikigirwamana cawe, igishushsnyo gisengwa.
•Iyo ukurikira iby’isi—ibirori, imideli, gushakisha gushimwa—ibyo byose bigasumba Kristo, biba ibigirwamana, ibishushanyo bisengwa.
•N’ukwishyira hejuru, ibitekerezo byawe cyangwa ubushake bwawe bushobora kuba ibigirwamana igihe bisimbuye kumvira Imana.
Yohana aratwibutsa ko ukuri nyakuri ari Yesu.
Ikindi cyose kidutwara ni ikinyoma.
Iyo twishingira ku kindi kiruta We, tuba twaguye mu mutego w’ibigirwamana, aribyo bishushanyo bisengwa.
Kwirinda ibigirwamana ni kurinda umutima wawe ngo hatagira ikintu na kimwe gisimbura Imana.
Ni guhitamo kuvuga uti:
«Mwami, nta muntu uzagusumba cyangwa ikintu kizagusumba mu buzima bwanjye.»
Inkuru nziza:
Yesu yaje kuduha ubwenge bwo kumenya no gusimbuka imitego.
Ni muri We tubonamo ukuri, amahoro n’ubugingo buhoraho.
Ntituzemere ikintu cyangwa umuntu uwo ari we wese kutwiba iyo nyungu.
ISENGESHO:
Mwami Yesu, mpa amaso yo kubona ibigirwamana bihishe mu buzima bwanjye. Mfasha kubyanga no kugukunda n’umutima wanjye wose, n’ubwenge bwanjye bwose, n’imbaraga zanjye zose.
Ni Wowe wenyine uri Imana y’ukuri. Amen.
Intumwa Dr Jean-Claude SINDAYIGAYA