« Mu mubabaro wanjye natakiye Uwiteka,Aransubiza. »
Zaburi 120:1
Umwanditsi wa Zaburi ntabwo avuga amagambo atagira ishingiro. Avuga ibyo yanyuzemo: yari mu bihe bikomeye, atera hejuru yambaza Uwiteka, maze Uwiteka aramusubiza.
Ibi byerekana ukuri ko Imana yumva abayo bayitabaje.
Ibyo Imana yakoreye umwanditsi wa Zaburi, nawe ishobora kubigukorera. Bibiliya ivuga iti: “Imana ntirobanura abantu ku butoni.” (Abaroma 2:11). Ntikunda bamwe ngo yanga abandi. Yumvira buri wese uyisenga mu kuri.
Niba uri mu byago, mu gahinda cyangwa mu biguhangayikishije, wigira ubwoba. Tabaza Imana! Ntukaceceke. Ntiwigunge.
Imana uko yari kera, na n’ubu niko iri, kandi izahora ari iyawe.
Iri jambo rikuzanira icyizere:
➡️ Ushobora gutabaza Imana igihe uri mu kaga.
➡️ Ushobora kuyiringira ko izakumva.
➡️ Ushobora kwitega igisubizo cyayo, kuko ihora ari indahemuka.
Nta jwi ryawe riba rito ngo ritumvwe, nta kibazo cyawe kinini ngo cyananire Imana. Ibyo yakoreye abandi, irabishobora no kubikora ku buzima bwawe.
Kubw’iyubakwa ry’abera,
Intumwa Dr. Jean-Claude SINDAYIGAYA