NDASHAKA KUBATURWA

Wifuza kubaturwa?
Shaka kumenya ukuri no kukugumamo.
Kandi nyamara Ukuri ni Kristo Yesu ubwe.

Yesu yaravuze ati:
« Nimuguma mu ijambo ryanjye muzaba abigishwa banjye nyakuri, namwe muzamenya ukuri kandi ukuri ni ko kuzababātūra. »(Yohana 8:31-32)

Kuguma mu Ijambo ni ukubaho buri munsi dukurikiza ibyo yigishije, noneho tugakomeza kwemera ko Ijambo rihindura ibitekerezo byacu n’imyanzuro yacu.
Ni ugukomeza kubaho kubw’Ijambo ry’Imana no kuba muriryo, rikaba urugo rwo mu mitima yacu.

Kumenya ukuri si ukumenya amakuru gusa, ahubwo ni ugutegera Yesu, ari We Kuri kuzima (Yohana 14:6), kubana na We mu mubano w’ukuri no kubaho mu bumwe na We.

Kubaturwa, ni ukubohorwa:
• ku cyaha (Yohana 8:34),
• ku gucirwa urubanza n’ipfunwe (Abaroma 8:1),
• ku bwoba no ku butware bwa Satani (Abakolosayi 1:13).

Uku kubaturwa si ukw’inyuma, ahubwo ni ukw’imbere, ni nyakuri kandi kuraramba, n’iyo waba uri hagati y’ibigeragezo.

Muri Kristo tubonamo ukubaturwa nyakuri n’ubugingo buhoraho (Yohana 17:3).

Kubwo gukomezanya kw’abera,

Intumwa Dr Jean-Claude SINDAYIGAYA

Laisser un commentaire

Votre adresse e-mail ne sera pas publiée. Les champs obligatoires sont indiqués avec *