Ntakintu gifite agaciro kubakristo kuruta kumva uburemere bw’imibanire ye na Kristo.
Umubano wacu na Kristo ushingiye ku magambo akurikira ya Yesu:
« Muzamenya ko ndi muri Data, namwe mukaba muri muri jye, nanjye nkaba muri mwe.(Yohana 14:20)
Yesu yishushanije n’abigishwa be ndetse n’abamwemera bose kuva yaza, acibwa urubanza rw’Imana kuri bo, mu mwanya wabo.
Turashobora rero kuvuga twizeye ibi:
« Umukunzi wanjye ni uwanjye nanjye ndi uwe… »(Indirimbo ya Salomo 2:16)
Kuvuga ingaruka « Ndi uwe », ni ururimi rwo kwizera gutaziguye, gukurikiza Kristo n’urukundo rukomeye.
Ni ukuvuga ko, umukristo ubitangaza, yemera kandi akumva ko ari umutungo wa Kristo rwose kandi ko Kristo amuzi byimazeyo.
Ese nawe uremera kandi uriyumvamo ko uri uwe?
Niba twemera ko koko turi umutungo wa Kristo kandi tubizi, ntidushobora guhangayikishwa n’ikintu icyo ari cyo cyose kuko tuzi ko uretse ko Kristo atureba kandi atwitaho muri byose, ariko kandi kubera ko nta ndwara, cyangwa gutotezwa, cyangwa urugomo, n’amakuba yose, ibibi byose ntacyo bitugiraho.
ISENGESHO:
Data wa twese uri mu ijuru, udufashe kwizera no kumenya ko turi aba Kristo.
Ni mu izina ry’agaciro ry’umwana wawe Yesu kristo tubisabye, Amen.
THE LION OF JUDAH MINISTRY IN THE WORLD©
thelionofjudahmission@gmail.com
☎️: +250 730 900 900
KIGALI-RWANDA