Hari amazina Imana iha abantu kugira ngo igaragaze ineza ubuntu bwayo mu buryo bwihariye.
Rimwe muri ayo mazina ni YEDIDIYA, izina Imana yahaye Salomo biciye ku muhanuzi Natani:
«Atuma umuhanuzi Natani amumwitira YEDIDIYA, ku bw’Uwiteka.» (2 Samweli 12:25)
Iryo zina risobanura ngo “Uwiteka aramukunda.”
Si izina gusa, ni umwirondoro, ni ikimenyetso cy’ukugirirwa neza n’Imana, ni itangazo ry’urukundo rwo mu ijuru.
Uyu munsi, muri Kristo, uwo mwirondoro ni uwawe.
Imana ntigusuzuma hashingiwe ku makosa yawe, ku mateka yawe cyangwa ku ntege nke zawe.
Ikwitegereza mu buntu bwayo.
Ikuraba nk’“uwo yikundira.”
Ku buzima bwawe ufite izina ritagaragara n’amaso, ariko rifite imbaraga: YEDIDIYA, ukundwa n’Imana.
Kuba YEDIDIYA rero bivuze ko:
Utiwibagiranye.
Utatawe cyangwa ngo uteshwe agaciro.
Utagengwa n’ibikomere cyangwa amateka mabi yawe.
Uri uwo Imana yatoranyije, yifuje, iba hafi kandi irinda.
Kuba YEDIDIYA ni no kugenda ufite icyizere ko ubuntu bw’Imana bukuzengurutse mu bihe byose.
No mu bihe vy’umwijima, Imana iba iri gutegura inzira y’italikiro.
N’igihe uba uri mu ntege nke, urukundo rw’Imana rukomeza kugufubika nk’umwambaro.
Nuko rero, tangaza uku kuri n’umutima wose wuzuye kwizera uti:
“Ndi YEDIDIYA. Nkundwa n’Imana. Ubuntu bwayo buri ku buzima bwanjye, kandi umwirondoro wanjye ushingiye muri Yo.”
ISENGESHO:
Mwami, urakoze kunyita umukunzi wawe.
Mfasha kubaho buri munsi muri uwo mwirondoro: ndi YEDIDIYA.
Amina.
Intumwa Dr Jean-Claude SINDAYIGAYA
