NIBA UKUNDA, TANGA !

Iyo dukunda, turatanga rwose.

Bibiliya ivuga ko:
« Kuko Imana yakunze abari mu isi cyane, byatumye itanga Umwana wayo w’ikinege kugira ngo umwizera wese atarimbuka, ahubwo ahabwe ubugingo buhoraho. »(Yohana 3:16)

Imana niyo rugero rwacu rudashidikanywaho.
Kubera urukundo, yaduhaye ubuzima; kubera urukundo, yaduhaye agakiza; kubera urukundo, yaduhaye ubugingo buhoraho.
Niba dukunda, tugomba rwose gutanga.

Niba noneho ukunda koko, tanga nawe!
Tanga umwanya wawe,
tanga impuhwe zawe,
tanga inama zawe nziza,
tanga inkunga yawe,
tanga amafaranga yawe,
tanga ikintu!
Kubera byongeye, « Gutanga guhesha umugisha kuruta guhabwa. »(Ibyakozwe 20:35)
TANGA!

ISENGESHO:
Uwiteka Mwami Mana yacu, duhe ubushobozi n’ubutwari bwo gutanga nk’uko utanga.
Ni mu izina ry’agaciro ry’umwana wawe Yesu kristo tubisabye, Amen.

Intumwa y’Imana Jean-Claude SINDAYIGAYA

Laisser un commentaire

Votre adresse e-mail ne sera pas publiée. Les champs obligatoires sont indiqués avec *