NK’IKIZU !

Ikizu cagaragaye mu gihe cya kera ko gifite ubushobozi bwo kwisubiza mu busore. Zaburi ya Dawidi 103 yerekana ibi iyo ivuga ko Imana iduhindura nk’uko ikizu gihinduka.

« (Ni Uwiteka) Ahaza ubusaza bwawe ibyiza, Agatuma usubira mu busore bushya, Bumeze nk’ubw’ikizu. »(Zaburi 103:5)

Iyo ikizu gishaje, gitakaza icyerekezo cyayo, ntigishobora kubona kure; gitakaza kumva, ntikiba kigishobora kumva urusaku no kunyeganyega neza; gitakaza inzara, ntigishobora kongera gufata umuhigo kandi kinatakaza imbaraga, ntikiba kigishobora guhiga no kuzamura umuhigo waco.
Kugira ngo ciyubure, gisiga ibindi kikajya kwigunga mu misozi miremire aho gitakariza amababa yaco yose n’inzara zose.
Kigaruka mu bindi nyuma yo kwiyubura bushya, gifite amababa mashya n’inzara nshya.
Kigaruka gifite imbaraga.
Ni kimwe no kuri twe: Ibihe byose dushobora guhura nabyo bikaduca intege, bikatwaka ubushobozi n’imbaraga, Imana irashobora kubidukiza, ikabidukuramo, tugasubira kugaragara mu bandi bantu twabaye bashya, dufite n’imbaraga zidasanzwe.
Ubusanzwe mu buzima bwacu twakiriye kuvuka bundi bushya, guhindurwa bushya n’Umwuka Wera. N’ubwo umuntu wacu w’inyuma asaza, umuntu w’imbere ahora ahinduka mushya uko bukeye (2 Abakorinto 4:16).
Ubu nibwo buryo Imana isubizamo imbaraga abana bayo mu mwuka.

ISENGESHO:
Mwami Mana yacu, duhe gukomeza ibyiringiro byacu no kukwizera.
Ni mu izina ry’agaciro ry’umwana wawe Yesu kristo tubisabye, Amen.

THE LION OF JUDAH MINISTRY IN THE WORLD©
thelionofjudahmission@gmail.com
☏: +250730900900
KIGALI – RWANDA

Laisser un commentaire

Votre adresse e-mail ne sera pas publiée. Les champs obligatoires sont indiqués avec *