NKIRI UMWANA MUTO

Nubwo Bibiliya iha agaciro imico imwe n’imwe y’abana, nko kwizera no kwicisha bugufi (Matayo 18: 3-4), kuba umwere no kwezwa (Matayo 19:14), inashishikariza gukura mu mwuka no mu bwenge kugira twirinde imyitwarire idakuze nk’iy’abana.

« Nkiri umwana muto navugaga nk’umwana muto, ngatekereza nk’umwana muto nkibwira nk’umwana muto. Ariko maze gukura mva mu by’ubwana. »(1 Abakorinto 13:11)

Ni iyihe myitwarire idakuze tugomba kwirinda?
Dore zimwe mu ngero ziyi myitwarire:
1.Guhungabana ku marangamutima:
Abana barashobora guhungabana mu
marangamutima, kandi birabagora kugenzura no gushikama mu bisubizo byabo (Soma Abefeso 4:14).
2.Kutagira ubushishozi:
Abana bakunze kubura ubushishozi bwo kumenya icyiza n’ikibi cyangwa kumva ingaruka z’ibikorwa byabo (Abaheburayo 5:13-14).
3.Kwikunda no kwikubiraho:
Abana bakunda kwikunda, akenshi bashaka guhaza ibyifuzo byabo batitaye kubyo abandi bakeneye (Abafilipi 2: 3-4).
4.Ubujiji no kubura ubwenge:
Kubera abana babuze ubumenyi n’ubwenge, akenshi barashukwa (Imigani 4: 7).
5.Guhungabana mu mwuka:
Abana barashobora kuyobywa bakava mu kwizera kwabo cyangwa mu mu mahitamo yabo yo mu mwuka (1 Abakorinto 14:20).

ISENGESHO:
Uwiteka Mwami Mana yacu, duhe imbaraga zo kwirinda imyitwarire idakuze.
Ni mu izina ry’agaciro ry’umwana wawe Yesu Kristo tubisabye, Amen.

Intumwa y’Imana Jean-Claude SINDAYIGAYA

Laisser un commentaire

Votre adresse e-mail ne sera pas publiée. Les champs obligatoires sont indiqués avec *