NTA MUNTU USHOBORA KUTUVUMA

Bibiliya ibona imivumo nk’inkurikizi zo kutumvira Imana, ariko kandi itanga inzira yo gucungurwa no gutabarwa kubwo kwizera Yesu Kristo.

« Kristo yaducunguriye kugira ngo dukizwe umuvumo w’amategeko, ahindutse ikivume ku bwacu (kuko byanditswe ngo “Havumwe umuntu wese umanitswe ku giti”) »(Abagalatiya 3:13)

Binyuze mu rupfu rwa Yesu, abizera bakuwe mu mivumo y’amategeko.
Ninde ushobora noneho kuvuma abantu Imana ubwayo yakuyeho umuvumo kandi igaha umugisha?

Ntamuntu ushobora kuvuma umuntu Imana yakuyeho umuvumo kandi igaha umugisha.
Balamu, n’ubwo Balak yari rabimusabye, ntabwo yashoboraga kuvuma Isiraheli kuko Imana yabahaye imigisha.
“Navuma nte abo Imana itavumye?”(Kubara 23:8)

Abantu bahawe umugisha n’Imana kandi barokowe n’Imana bararinzwe. Kugerageza kubavuma ntacyo bikora kuko imigisha y’Imana iruta umuvumo uwo ariwo wose w’umwana w’umuntu.

ISENGESHO:
Uwiteka Mwami Mana yacu, duhe kutazigera dutinyuka kuvuma abana b’Imana.
Ni mu izina ry’agaciro ry’umwana wawe Yesu Kristo tubisabye, Amen.

Intumwa y’Imana Jean-Claude SINDAYIGAYA

Laisser un commentaire

Votre adresse e-mail ne sera pas publiée. Les champs obligatoires sont indiqués avec *