NTABWO BYUMVIKANA !

Yesu arakunda abantu, nabo bakikundira Satani!
Yesu arahamagara abantu, nabo bakigira kwa Satani!
Yesu aringinga abantu, nabo bakinginga Satani!
Yesu aravuga ati « ngwino mw’itorero ryera », abantu bakigira mu mazu ya Satani kwikorera ibyaha!
Yesu avuga ati « ngwino mu mucyo », abantu bakigira mu mwijima!
Yesu avuga ati « ngwino undamye », abantu bakigira kurahira ibishegu n’imvugo mbi!
Yesu araza ati « reka mbahobere », abantu bakanga, bagahobera Satani n’isi!

Birababaje cyane kandi biratey’agahinda.
Biranagoye kwihangana iyo ukunda cyane ariko uwo ukunda atabyumva ngo abihe agaciro.
Ntabwo byumvikana!

Twe twahisemo Yesu Kristo kuko atanga(Abaroma 5:12-21):
1. Ubuzima mu mwanya w’urupfu (umurongo wa 12-14,17,18,21),
2. Ubuntu mu mwanya w’icyaha (umurongo wa 12,15,17,19,20),
3. Gutsindishirizwa mu mwanya wo gucirwaho iteka (umurongo wa 14-19),
4. Agakiza mu mwanya wo kuba imbata (umurongo wa 20-21).

ISENGESHO:
Uhoraho Mana yacu, duhe ubwenge bwo guhora duhitamo Yesu mubyo duteganya no mubyo dukora byose.
Ni mu izina ry’agaciro ry’umwana wawe Yesu kristo dusenze tubyizeye, Amen.

THE LION OF JUDAH MINISTRY IN THE WORLD©
thelionofjudahmission@gmail.com
☏: +250730900900
KIGALI – RWANDA

Laisser un commentaire

Votre adresse e-mail ne sera pas publiée. Les champs obligatoires sont indiqués avec *