Hari ukuri kudakuraho ububabare ariko gukuraho ubwoba bw’ukuri: ntacyo umuntu wese cyangwa ikintu cyakora Imana itacemeye.
Igihe Yesu yari ahagaze imbere ya Ponsiyo Pilato, asa nk’aho atsinzwe, yerekanye ukuri guhishwe k’ububasha, avuga ati:
“Nta bubasha na buke wajyaga kungiraho, iyo utabihabwa no hejuru. Ni cyo gituma uwangambaniye ari we ufite icyaha kiruta icyawe.” (Yohani 19:11)
Aya magambo ntabwo avuga ko ubutabera bubi cyangwa imibabaro itabaho; ahubwo ashyira byose mu bubasha bw’Imana.
Umuntu ashobora gutera ubwoba, kurwana cyangwa guhohotera, ariko:
“Nta butegetsi budaturuka ku Mana.” (Abanyaroma 13:1)
Nk’uko inyanja ikomeye ihagaze ku mbibi Imana yashyinze, umwanzi ashobora kugerageza ariko ntiyarenza imbibi Imana yemeye.
Ibyanditswe byerekana ibi kuri Yobu: Satani yageze ku byago ariko mu buryo Imana yemeye gusa (Yobu 1:12; 2:6).
Ni kimwe no mu buzima bwa buri munsi: hari abantu bafite umugambi mubi, habaho guhohotera, ariko ntibikorwa nta mbibi.
Umwanzi akora mu rwango; ariko Imana Yo igenzura mu ubwenge.
Umwanzi ashaka gusenya, Imana igamije guhindura.
Kuki Imana yemera ibyo yashoboraga gukumira?
Ni uko iba ishaka gusuzuma ukwizera binyuze mu bigeragezo (1 Petero 1:7), iba ishaka guhindura ikibi kikaba icyiza nk’uko yabigenje kuri Yosefu (Itangiriro 50:20), kandi iba ishaka no kwerekana ko ubuntu bwayo buhagije igihe imbaraga zacu zibura (2 Abakorinto 12:9).
N’umusaraba, ugaragaza akarengane gakomeye k’abantu, uba igikoresho cy’ubukiza (Ibyakozwe 2:23).
Uru ruhare rw’Imana ntiruvuga kwemeza ikibi cyangwa kubura ubutabera.
Imana siyo iba yateje ikibi (Yakobo 1:13; Habakuki 1:13), ariko irareka abantu bakagikora kandi igasezeranya ko akarengane kose kazishyurwa (Abaroma 12:19).
Umwizera si we ntabwo ahamagariwe guceceka nk’utabona ibiri kumubaho cyangwa gusubiza nabi, ahubwo ahamagarirwa kuba inyangamugayo, kuvuga ukuri no kugaragaza urukundo, no ku banzi (Matayo 5:44; Ibyakozwe 22:25).
Bityo, guhohoterwa bishobora kuba ubuhamya, ibigeragezo bikaba ahantu Imana yigaragariza, kandi ijoro rikaba igihe, ntiribe iherezo:
“Iyo Uhoraho ataturengera…” (Zaburi 124:1-8)
Turashobora kubivuga tudashidikanya ko:
Nta kintu —urwango, akarengane cyangwa imitego— gikorerwa umuntu Imana iba itazi kandi itemeye (Yohana 19:11).
Kandi niba Imana ibyemereye, ntibiba bigamije gusenya, ahubwo byose biba kugira Imana ishitse ibyo iba yarasezeranyije:
“Byose bihira abakunda Imana, ari bo yihamagariye ku bwende bwayo.” (Abanyaroma 8:28)
Ijoro rirabaho, ariko buracya bugacyan’ayandi (Zaburi 30:6; Amaganya 3:31–33).
Nta kiba ku muntu Imana itacemeye, kandi ntacyo Imana yemera kitagira ibyiringiro.
ISENGESHO:
Mana, twigishe kwizera ububasha bwawe igihe tutumva inzira zawe.
Rinda imitima yacu ubwoba n’uburakari.
Duhe amahoro yo kumenya ko ubuzima bwacu buri mu maboko yawe, n’ukwizera ko n’iyo twageragezwa, byose bigamije kutugirira umumaro no kuguhesha icyubahiro.
Amina.
Intumwa Dr Jean-Claude SINDAYIGAYA
