NTIDUKUNDE NK’ABANYABYAHA

N’ubwo Umwami wacu Yesu adushishikariza gukundana(Yohana 13:34), tugomba kwirinda gukundana nk’abanyabyaha.

Abanyabyaha bikundira gusa ababakunda cyangwa abo batezeho inyungu.
Nyamara, Yesu avuga ati:
« Nimukunda ababakunda muzashimwa iki? Abanyabyaha na bo bakunda ababakunda. Kandi nimugirira neza abayibagirira muzashimwa iki?Abanyabyaha na bo ni ko bakora. Kandi nimuguriza abo mutekereza ko bazabaguzurira muzashimwa iki? Abanyabyaha na bo ni ko baguriza abandi banyabyaha, kugira ngo bazaguzurirwe ibihwanye n’ibyo babagurije. »(Luka 6:32-34)

Byongeyeho, abanyabyaha banga ababanga kandi bitura inabi ku bayibagiriye.
Nyamara ijambo ry’Imana rivuga riti:
« Ntimukiture umuntu inabi yabagiriye cyangwa igitutsi yabatutse, ahubwo mumwiture kumusabira umugisha kuko ari byo mwahamagariwe, kugira ngo namwe muragwe umugisha. »(1 Petero 3:9)

Kandi umuntu arebye neza, icyo abanyabyaha bita urukundo, ntabwo ari urukundo nyarwo ruturuka ku Mana, n’amarangamutima abakuririra gukora ibyaha.
« Urukundo rurihangana rukagira neza, urukundo ntirugira ishyari, urukundo ntirwirarira, ntirwihimbaza, ntirukora ibiteye isoni, ntirushaka ibyarwo, ntiruhutiraho, ntirutekereza ikibi ku bantu, ntirwishimira gukiranirwa kw’abandi ahubwo rwishimira ukuri, rubabarira byose, rwizera byose, rwiringira byose, rwihanganira byose. »(1Abakorinto 13:4-7)

Reka dukunde abantu bose, tubakunde mu kuri, tubakunde n’ubwo ntacyo twaba tubatezeho, kandi tubakunde n’ubwo baba batwanga.

ISENGESHO:
Uwiteka Mwami Mana yacu, duhe imbaraga n’ubutwari byo kudakunda nk’abanyabyaha.
Ni mu izina ry’agaciro ry’umwana wawe Yesu Kristo tubisabye, Amen.

Intumwa y’Imana Jean-Claude SINDAYIGAYA

Laisser un commentaire

Votre adresse e-mail ne sera pas publiée. Les champs obligatoires sont indiqués avec *