Birashoboka ko umuntu yakwimira Imana mu byo ishaka gukora mu buzima bwe.
Si uko Imana ifite aho igarukira, ahubwo ni uko ikora iboneye ukwizera kwawe n’uko umutima wawe uhagaze.
Zaburi 78:40-41 iravuga iti:
“Erega ni kenshi bayigomereraga mu butayu,Bayibabarizaga ahatagira abantu, Bagahindukira bakagerageza Imana, Bakarakaza Iyera ya Isirayeli.”
Isirayeli yabonye ukuboko gukomeye kw’Imana mu Misiri no mu butayu, ariko kubera kutizera no kuyitotombera, babangamiye ibyo Imana yashakaga kubakorera.
No muri Nazareti, Bibiliya ivuga ko:
“Aho Yesu ntiyakorerayo ibitangaza byinshi abitewe n’uko batamwizeye.”(Matayo 13:58)
Kutizera bifunga urugi rw’ibitangaza.
Mwibuke ibi:
Utera imbere ku rugero rw’ibitekerezo byawe.
Icyo wizera kigena aho ushobora kugera.
Niba ibitekerezo byawe ari bibi, ubuzima bwawe na bwo buzaba bubi.
Niba ibitekerezo byawe ari iby’intsinzi, uzerekana intsinzi.
Buri kintu cyose kibanza kuba igitekerezo mbere yo kuba ukuri.
Ubuntu ni igitekerezo mbere yo kuba ukuri.
Ubukire ni igitekerezo mbere yo kuba ukuri.
Ubukene ni igitekerezo mbere yo kuba ukuri.
Kugira intsinzi ni igitekerezo mbere yo kuba ukuri.
Ni ukuvuga rero, ibitekerezo byawe bigena imbibi zawe ndetse n’amahirwe yawe.
Si ibintu byo hanze bigufatira, ahubwo ni ubuziranenge bw’ubwonko bwawe.
Ni yo mpamvu Bibiliya ivuga iti:
“Kandi ntimwishushanye n’ab’iki gihe, ahubwo muhinduke rwose mugize imitima mishya…”(Abaroma 12:2)
Ibitekerezo byawe bigomba gukosorwa no gukomezwa, kuko ubundi ushobora kwimira Imana, cyangwa kuyishiriraho imbibe mu byo ishaka gukora mu buzima bwawe.
Niba ushaka kubona Imana ikora ibikomeye mu buzima bwawe, gira ibitekerezo by’ukwizera, intsinzi, ubukuru n’amahirwe. Wange gufatira Imana ku rugero rw’ubwoba bwawe cyangwa rw’amateka yawe.
Uyu munsi, fungura umutima wawe, uzamure ukwizera maze uvuge uti:
“Mwami, ndanze kukwimira mu buzima bwanjye!”
Kubw’ugukomezanya kw’abera,
Apostle Dr Jean-Claude SINDAYIGAYA