Nk’uko tugirwa inama yo kutizera umuntu uwo ari we wese, turasabwa kandi kutigirira icyizere cyane twe ubwacu, kuko nk’uko abandi bibeshya cyangwa ntibabashe gukora ibyo twiyemeje, natwe niko byatubaho.
“Wiringire Uwiteka n’umutima wawe wose,We kwishingikiriza ku buhanga bwawe.”(Imigani 3:5)
Kwigirira icyizere ntabwo ari bibi, ahubwo muby’ukuri ni byiza.
Iyo ufite ikizere ko ushobora gukora ikintu, birakworohera kugikora kuruta iyo ushidikanya cyangwa iyo usuzugura ubushobozi bwawe.
Ikibi n’ukwigirira icyizere bikabije.
Ariko niba tudashyize ibyiringiro byacu byibanze ku Mwami Imana, urugero rwiza rwo kwigirira icyizere rushobora guhinduka « kuba abanyabwenge mumaso yacu » no « kwishingikiriza ku buhanga bwacu ».
Noneho tuba twishyize ahantu hirengeye Imana yonyine ikwiye.
Nyamara Bibiliya itubwira iti:
“Uwiringira umutima we ubwawo ni umupfapfa.”(Imigani 28:26)
Ntidukwiriye kwishingikiriza kuri twe ubwacu, kuko dukeneye uturuta ubwenge, uturuta gukomera kandi utunganye. Uwo nawe ni Uwiteka Imana yacu.
ISENGESHO:
Uwiteka Imana yacu, duhe kutigera dukabya mu kwigirira icyizere.
Ni mu izina ry’agaciro ry’umwana wawe Yesu kristo tubisabye, Amen.
THE LION OF JUDAH MINISTRY IN THE WORLD©
thelionofjudahmission@gmail.com
☏: +250730900900
KIGALI – RWANDA