Mu bihe by’imisi mikuru, hari aho bigaragara ko abantu bikundira ku bandi, urebye abo bararika ngo basangire n’ukuntu babakira.
Yesu yaravuze ati:
« Nurarika abantu ngo musangire ku manywa cyangwa nijoro, ntukararike incuti zawe cyangwa bene so, cyangwa bene wanyu cyangwa abaturanyi b’abatunzi, batazakurarika nawe bakakwitura. Ahubwo nurarika utumire abakene n’ibirema, n’abacumbagira n’impumyi, ni bwo uzahirwa kuko bo badafite ibyo bakwitura, ahubwo uziturwa abakiranuka bazutse. »(Luka 14:12-14)
Muby’ukuri, mu misi mikuru, ni gake twibuka cyangwa twita ku bakene n’abagendana ubumuga, twikundira kurarika abakire n’abakomeye imbere y’abandi, kandi tukabicarika mu byicaro by’iteka.
Nibyo, ntabwo twareka kurarika abo mu muryango wacu, n’abaturanyi bacu ba hafi, ariko, no muri bo nyine, duhitamo guha ahantu h’icubahiro abo tubona muri bo, bambaye neza, bafite isuku, « bagaragara neza », kandi bakize, twizera ko natwe bazabidukorera iwabo.
Kandi, ibyo tubakorera byose kugira bagubwe neza, bishime iwacu, tubikora kugira natwe bazabidukorere iwabo cyangwa kubera dufite ico tubashakaho.
Ahanini, ibyo tubakorera, ntabwo tubikora kubera urukundo tubakunda, oya, tubikora kubw’impamvu zo kwikunda gusa, tukabikundirako.
ISENGESHO:
Uwiteka Mana yacu, twigishe gukunda no gukora byose tutagambiriye kubishakamo inyungu zacu.
Ni mu izina ry’agaciro ry’umwana wawe Yesu Kristo, dusenze tubyizeye, Amen.
THE LION OF JUDAH MINISTRY IN THE WORLD©
thelionofjudahmission@gmail.com
☏: +250730900900
KIGALI – RWANDA