“Kandi twabonyemo abantu barebare banini, Abānaki bakomotse mu bantu barebare banini. Twibonaga tubamezeho nk’inzige, na bo bakabona tumeze nka zo.”(Kubara 13:33)
Umwe mu mitego ikomeye ya Satani ni ukutujyana mu kwigereranya.
Abinyujijeho, atuma tugira umwuka mubi utuma twiyumva nk’abato, abadafite ubushobozi, abadafite agaciro.
Ni byo byabaye ku ntasi zoherejwe muri Kanani: Aho kureba isezerano ry’Imana, biyumvise nk’inzige imbere y’ibihangange.
Kwigereranya bitera:
•Kwiheba: tukumva tutari ku rwego rwiza.
•Gucika intege: tugatakaza kwizera isezerano ry’Imana.
•Kwiheza no kwiyanga: tukisuzugura ubwacu.
•Ubwoba: ntitwongere kugira imbaraga zo gutera intambwe.
Ariko hari ukuri gukomeye tigomba kumenya no guhora twibuka: Satani ntashaka ko tumenya imbaraga n’ubushobozi Imana yashyize muri twe. Azi neza ko nuramuka umenye uwo uri we muri Kristo, agaciro kawe n’ubushobozi bwawe, waba umusize. Ni cyo gituma ahora ashaka kuguhisha uwo uri we no kuguhumya amaso kugira ngo ubone intege nke gusa.
Nyamara Imana ntiyaduhamagariye kwigereranya n’ibihangange. Yaduhamagariye kureba kuri Yo. Yosuwa na Kalebu babonye ibintu bimwe, ariko babirebesheje amaso y’ukwizera. Baravuze bati: “Tuzamuke nonaha tuhahindūre, kuko tubasha rwose kuhatsinda.” (Kubara 13:30).
Urufunguzo ruri aha: si ubunini bw’igihangange butanga intsinzi, ahubwo ni ubunini bw’Imana yawe.
Kwigereranya ni ikinyoma Satani akoresha kugira ngo akubuze kugera ku byo Imana yakusezeranyije.
Ariko ukuri ni uko uri umwana w’Imana, wagizwe umuragwa w’isezerano ryayo, kandi uri intsinzi iruta izindi muri Yesu Kristo.
Uyu munsi, wange umutego wo kwigereranya. Ntukiyumve nk’inzige. Wiyumve nk’uko Imana ikureba: waratoranyijwe, urakundwa, wujuje imbaraga zituruka ku Mana kandi ushoboye gutsinda.
ISENGESHO:
Uwiteka Mwami Imana Ishoborabyose, fungura amaso yanjye mbone uko ubona. Mfasha kutigereranya n’abandi, ahubwo ngendere mu mbaraga n’umwimerere wampaye.
Menagura buri kwiheba, ubwoba n’igitekerezo cyose cyo gucika intege cyatewe n’umwanzi. Nyereka impano, ubushobozi n’imbaraga wampishe kugira ngo mbashe kubaho mu isezerano ryawe.
Ni mu izina rya Yesu Kristo nsenze. Amen.
Intumwa Dr Jean-Claude SINDAYIGAYA