NTUKARENGE UMURONGO NTARENGWA

« Abagabo nibarwana, umugore w’umwe akajya gukiza umugabo we umukubita agasingiriza ukuboko akamukama,uzamuce ikiganza ntuzamubabarire. »
(Gutegeka kwa Kabiri 25:11-12)

Iki gice cya Bibiliya kiduha ishusho idasanzwe: umugore agerageza kurengera umugabo we uri mu ntambara, ariko akabikora mu buryo butari bwo. N’ubwo yari agamije kumurinda, icyo yakoze cyari giteye isoni kandi kitihanganirwa.
Ni yo mpamvu Amategeko yamuciriye urubanza rukomeye.

Isomo ni iri: n’ubwo imigambi yacu yaba myiza, tugomba kwitondera uburyo dukoresha.
Impera ntijya ituma inzira mbi ziba nziza.

Urugero rw’umwuka:
•Umukristo ashaka kurengera ukuri kw’Ububasha bw’Inkuru Nziza, ariko akabikora mu magambo akomeretsa, aba ataye icyubahiro cya Kristo.
•Umubyeyi ashaka gukosora umwana we, ariko nabikora mu bukana cyangwa mu mfuruka, aba arimo gusenya aho kubaka.
•Umugabo cyangwa umugore ashaka gukiza urugo rwe, ariko abikoresheje ibinyoma cyangwa uburiganya, ibintu birushaho kuba bibi.

Mu mirwano yacu y’ubuzima bwa buri munsi—mu muryango, mu mirimo, no mu buzima bwo mu mwuka, biroroshye kurenga umurongo ntarengwa kubera umujinya, ubwoba cyangwa amarangamutima.
Ariko Imana iduhamagarira kuguma mu cyubahiro, gukiranuka no kwera mu byo dukora byose.

•Kurengera ukuri, ni byiza, ariko mu rukundo no kubaha.
•Kurengera abo dukunda, ni byiza, ariko tudakora ibintu biteye isoni.
•Guhagararira uburenganzira bwacu, ni vyiza, ariko tudahakana amahame y’Imana.

Intambara nyakuri y’umwuka ntabwo itsindwa n’umubiri cyangwa amaraso, ahubwo itsindwa n’intwaro z’Umwuka: ukwizera, isengesho, ukuri n’urukundo (Abefeso 6:10-18).

ISENGESHO:
Uwiteka Mwami Imana, mfasha kutigera ndenga umurongo w’ubutabera bwawe mu mirwano yanjye.
Mpa ubwenge bwo kurengera ibyiza nkoresheje intwaro zawe, si amarangamutima yanjye. Amagambo n’ibikorwa byanjye bihore bigaragaza ukwera n’ukuri byawe.
Ni mu izina rya Yesu Kristo, mbisabye, Amen.

Intumwa Dr. Jean-Claude SINDAYIGAYA

Laisser un commentaire

Votre adresse e-mail ne sera pas publiée. Les champs obligatoires sont indiqués avec *