NTUKIRINGIRE ABANTU

Nubwo abantu bagaragara nkaho ari abagwaneza, beza, abanyabwenge, abanyamahoro, ntugapfe kubiringira. Ukwiye kwiringirwa wenyine ni Uwiteka Imana yacu.

« Umuntu wese muri mwe ajye yirinda umuturanyi we, kandi ntimukiringire uwo muva inda imwe kuko abavandimwe bazahemukirana rwose, kandi umuturanyi wese azajya asebanya. »(Yeremiya 9:4)

Abantu bamwe ntibaza mu buzima bwawe kugukunda, baza mu buzima bwawe kugukoresha.
Ntabwo baza bazanwe no kungura ubuzima bwawe, baza kubkuramo ico bifuza.
Ntibakubona nk’umuntu, bakubona nk’amahirwe.
Ntutekereze ko abo ubona bose nk’inshuti zawe bagukunda, bamwe muri bo bagukunda gusa kubyo bashobora kugukuraho.
Witondere abantu kugira ngo udashukwa.

ISENGESHO:
Data wa twese uri mu ijuru, duhe kukwiringira wenyine kandi uturinde kwiringira abantu.
Ni mu izina ry’agaciro ry’umwana wawe Yesu kristo tubisabye, Amen.

THE LION OF JUDAH MINISTRY IN THE WORLD©
thelionofjudahmission@gmail.com
☎: + 250 730 900 900
KIGALI – RWANDA

Laisser un commentaire

Votre adresse e-mail ne sera pas publiée. Les champs obligatoires sont indiqués avec *