« N’UKU NDI, NI NAKO NTEYE » IJAMBO RIBUZA UMUTIMA GUHINDUKA

Mu buzima bwa buri munsi, hari abantu benshi iyo ubahaye inama cyangwa ubakosoye bakagusubiza bati: “N’uku ndi, ni nako nteye.”
Ayo magambo asa n’asanzwe, ariko akenshi aba ari urukuta rutuma umuntu adakura. Aba ari uburyo bwo kwikinga kugira ngo adahinduka, no kwemeza imyitwarire ibangamira abandi cyangwa ibabuza umugisha.
Ariko nk’uko Bibiliya ibivuga, Imana ntabwo yahamagaye umuntu ngo agume uko yabayeho. Itwakira uko turi, ariko ishaka kuduhindura kugira ngo dusabane na Kristo kurushaho.

Ibyanditswe birasobanutse: gukurikira Yesu bivuze guhinduka.
Pawulo avuga ati:
“Mukwiriye kwiyambura umuntu wa kera uheneberezwa no kwifuza gushukana, mugahinduka bashya mu mwuka w’ubwenge bwanyu, mukambara umuntu mushya waremewe ibyo gukiranuka no kwera bizanywe n’ukuri nk’uko Imana yabishatse.” (Abefeso 4:22–24).
Ibi bivuga ko kamere dusanganwe—umujinya, ubukana, ubwitonzi buke, ishyari, ubwirasi—atari ikiranga tugomba kurengera, ahubwo ni kamere tugomba kureka.
Kuvuga ngo “N’uku ndi, ni nako nteye.” ni nk’aho umuntu aba avuze ngo: “Nta cyo nshaka guhindura”, ari nako kwanga kureka icyo Imana ishaka ko tureka.

Bibiliya kandi ivuga ko kwanga inama no guhanwa atari ubukomeye, ahubwo ni ubupfapfa.
“Uwanga guhanwa ni igicucu.” (Imigani 12:1)
N’Amagambo akomeye, ariko arerekana ukuri: kwanga inama ni ukwiyima ubwenge.
“Uwanga guhugurwa bimutera ubukene akamwara, ariko uwemera guhanwa azakuzwa.”(Imigani 13:18)

Ubwenge nyabwo bugaragarira mu kwemera kumva.
“Nuhana umunyabwenge azagukunda…Igisha umukiranutsi kandi azunguka kumenya.” (Imigani 9:8–9)

Yesu ubwe yerekanye urukundo ruhebuje rufatanije n’ukuri. Yabwiye umugore wafashwe mu busambanyi ati:
“Genda ntukongere gukora icyaha.”(Yohana 8:11)
Yaramubabariye, ariko aranamuhindura.

Pawulo yongeyeho ati:
“Duhindurirwa gusa na we tugahabwa ubwiza buruta ubundi kuba bwiza, nk’ubw’Umwami w’Umwuka.”(2 Abakorinto 3:18)

Impinduka itangira iyo turetse kuvuga ngo “N’uku ndi, ni nako nteye” tukavuga ngo:
“Mwami, mfungura, undememo undi muntu mushya.”

Kandi Bibiliya ivuga ngo:
“Umuntu wese iyo ari muri Kristo aba ari icyaremwe gishya, ibya kera biba bishize. Dore byose biba bihindutse bishya.”(2 Abakorinto 5:17)

Ayo magambo “N’uku ndi, ni nako nteye” afunga urufunguzo rw’umugisha n’iterambere.
Imana iradukunda uko turi, ariko kubw’urukundo rwayo rukomeye, ntitureka ngo tugume uko turi.

ISENGESHO:
Mwami Yesu, mfasha kubona ibyo nakingiye byose.
Mvanaho ubugome bw’umutima wanga gukosorwa.
Mpa umutima wicisha bugufi, witeguye kumva no guhinduka.
Hindura kamere yanjye kubwa Mwuka wawe, ungire umwana ahora yifuza kubaho nkawe iteka ryose.
Mu izina rya Yesu. Amen.

Intumwa Dr Jean-Claude SINDAYIGAYA

Laisser un commentaire

Votre adresse e-mail ne sera pas publiée. Les champs obligatoires sont indiqués avec *