Nta kintu kibi cyane mu buzima bw’umukristo kuruta kutamenya uwo ari we muri Kristo.
Mubyukuri, iyo tutazi abo turi bo, twirengagiza n’uburenganzira bwacu.
Bibiliya irambwira ko ndi umwana w’Imana (Yohana 1:20) kandi ko ndi intumwa y’Imana ku isi (2 Abakorinto 5:20).
Abatanzi neza, ntibazi ko ndi icyaremwe gishya (2 Abakorinto 5:17), ko nubwo banzi ukundi, natsindishirijwe n’Imana (Abaroma 5:1), kandi ko ndi uwera (Abefeso 1:1), uwuhagiwe, uwejejee n’Imana (1 Abakorinto 6:11).
Uyu niwe ndiwe.
Wowe se uri nde?
Kubera ko ndi umwana w’Imana, nanjye ndi imana (Zaburi 82:6), kandi ndi n’umuragwa w’Imana hamwe na Yesu Kristo (Abaroma 8:17). S’ibyo gusa, ndi umwami n’umutambyi (Ibyahishuwe 1: 6).
Ibi bivuze ko mugihe nganje, mfite kandi n’umurimo w’ubutambyi.
Nk’umwami, mfite ubutware bw’umwuka n’imbaraga z’isi.
Umwami akoresha ubutware ku bwami bwe, kandi muri ubwo buryo, abizera bahamagariwe gutegeka mu buryo bw’umwuka ubuzima bwabo n’imibereho yabo.
Ibi bivuze ko, binyuze muri Yesu Kristo, mpagaze mu mwanya w’ubutware ku byaha, ku mwijima, no ku mbaraga z’ikibi (Soma Abaroma 5:17).
Nk’umutambyi, mfite inshingano zo gukorera Imana, kuyisenga, no gusabira abandi.
Umutambyi wo mu Isezerano rya Kera yakora nk’umuhuza hagati y’Imana n’abantu, yatanga ibitambo kandi yasengera abantu.
Mu buryo nk’ubwo, abizera bahamagariwe gusenga Imana, gutanga ubuzima bwabo nk’ibitambo bizima, no gusabira abandi mu masengesho yabo.
Ubwo nibwo burenganzira n’ububasha bwanjye.
Wowe se ubwawe n’ubuhe ?
ISENGESHO:
Mwami Mana yacu, duhe kumenya abo turi bo muri Kristo.
Ni mu izina ry’agaciro ry’Umwana wawe Yesu Kristo dusenze, Amen.
Intumwa Jean-Claude SINDAYIGAYA