Kenshi abantu bumva bafite ipfunwe iyo bavuga “Oya.”
Bihutira gusobanura, kwisobanura cyangwa gusaba imbabazi — kuko batinya kubabaza abandi.
Ariko mu Ijambo ry’Imana, tubona ko kuvuga “Oya” bishobora kuba igikorwa cyo kumvira, ubwenge, no kurinda urugendo rwacu rw’umwuka.
1. YESU UBWE YARAVUZE “OYA.”
Satani yagerageje Yesu mu butayu, ariko Yesu ntiyigunze cyangwa ngo agire icyo yoroshya.
Yavuze gusa ati:
“Handitswe ngo ‘Uramye Uwiteka Imana yawe, abe ari yo ukorera yonyine.’”(Luka 4:8)
Icyo gisubizo cyari “Oya” idasaba ibisobanuro.
Yesu yahagaze ku kuri kw’Imana.
2. YEGO YANYU IBE YEGO, OYA YANYU IBE OYA
Yesu yigishije ati:
“Ijambo ryanyu ribe ‘Yee, Yee’, ‘Oya, Oya’, ibirenze ibyo bituruka ku Mubi.”(Matayo 5:37)
Umwana w’Imana ntabwo asabwa ibisobanuro byinshi.
“Oya” isobanutse yonyine ishobora kuba igihamya cy’ukuri no kumvira Imana.
3. IMBARAGA Z’IMIPAKA
Yozefu igihe yashukwaga n’umugore wa Potifari yaravuze ati:
“Nabasha nte gukora icyaha gikomeye gityo, ngacumura ku Mana?” (Intangiriro 39:9)
“Oya” ya Yozefu yamurindiye ejo hazaza he.
Hari ubwo “Oya” yawe idakurengera uyu munsi gusa — ahubwo irinda n’ejo hawe.
4. KUVUGA OYA KU CYAHA NI UKUBWIRA YEGO IMANA
Tito 2:11-12 hatwibutsa iti:
“Kuko ubuntu bw’Imana buzanira abantu bose agakiza bwabonetse,
butwigisha kureka kutubaha Imana n’irari ry’iby’isi, bukatwigisha kujya twirinda, dukiranuka, twubaha Imana mu gihe cya none.”
Ubuzima bwa gikristo ntabwo bushingirwa gusa ku byo twemera gusa, ahubwo bunashingirwa no ku byo twanga.
Buri “Oya” yo mu kuri yongera imbaraga mu rugendo rwacu na Kristo.
Kuvuga “Oya” si ukubahuka cyangwa kubura urukundo — rimwe na rimwe ni ijambo ryera cyane ushobora kuvuga.
“Oya” isobanutse n’ifite imbaraga ishimisha Imana, ikarinda umutima wawe kandi ikagukiza gushaka kunezeza abantu.
ISENGESHO:
Uwiteka Mwami Imana yacu, duhe ubutwari bwo kuvuga Oya aho bikenewe, n’ubwenge bwo kuvuga Yego aho utuyobora kubivuga. Amagambo yacu abe ashingiye ku kuri kwawe, ntabe ashingiye ku bwoba bwo kunezeza abantu.
Tubisabye mu izina ridasanzwe rya Yesu Kristo, Amen.
Intumwa Dr Jean-Claude SINDAYIGAYA