REKA KURWANYA INTEGO N’IBIKORWA BY’ABANDI

Mu gihe ibimenyetso byinshi n’ibitangaza byakorwaga mu bantu n’amaboko y’intumwa, kandi umubare w’abizeraga Uwiteka, abagabo n’abagore, wari wiyongereye cyane, abayobozi barahagurutse kugira ngo babarwanye.

Icyo gihe ni bwo umwe mu bafarisayo witwaga Gamaliyeli, wari umwigishamategeko wubahwa n’abantu bose, yababwira ati:
« Muzibukire aba bantu mubarekure, kuko iyi nama n’ibyo bakora, nibiba bivuye ku bantu bizatsindwa, ariko nibiba bivuye ku Mana ntimuzabasha kubatsinda. Mwirinde mutazaboneka ko murwanya Imana. »(Ibyakozwe n’Intumwa 5:38-39)

Ntampamvu rero yo guhaguruka ngo urwanye intego cyangwa ibikorwa by’abantu wirengagije cyangwa ushidikanya ku kuri, ku mwimerere cyangwa ku ireme ryabyo.
Niba intego zabo cyangwa ibikorwa byabo bidaturutse ku Mana, byanze bikunze bizisenya byanze bikunze.
Ariko niba biva ku Mana, ntuzabasha kubatsinda, kuko uzasanga uri kurwanya Imana.
Reka kurwanya intego n’ibikorwa by’abandi.

ISENGESHO:
Mwami Mana yacu, duhe kutigera dutinyuka gushaka gusenya ibikorwa by’abandi.
Ni mu izina ry’agaciro ry’umwana wawe Yesu kristo tubisabye, Amen.

THE LION OF JUDAH MINISTRY IN THE WORLD©
thelionofjudahmission@gmail.com
☏: +250730900900
KIGALI – RWANDA

Laisser un commentaire

Votre adresse e-mail ne sera pas publiée. Les champs obligatoires sont indiqués avec *