REMA UMUNSI WAWE

Kubyuka mugitondo ntuhereze umurongo cyangwa intego umunsi wawe ngo ugire ibyo uwaturaho, uvuga uko wifuza ko umera, ntaho uba utaniye n’umuhinzi wanga guhinga mu murima we akivugira ati:
“Ntacyo bitwaye, ikintu cyose kizikuza – amahwa, urumamfu, ibyatsi, n’ibindi byose…”

Ariko nta muhinzi uzi ubwenge utekereza gutya. Kuko azi ko gusarura biterwa nibyo yabibye.
“Kuko ibyo umuntu abiba ari byo asarura.”(Abagalatiya 6:7)

Muri ubwo buryo, umunsi wacu wagereranwa n’umurima.
Niba dusobanukiwe ko dufite imbaraga z’Imana muri twe, ntidushobora kureka kuzikoresha ngo dutegereze niba tuzagira amahirwe tutazi iyo azaza aturuka.

Tugomba guhaguruka mu gitondo dufite intego, tukarema umunsi wacu mu kuwaturaho amagambo y’ubuzima, tuvuga ukuntu twifuza ko umunsi wacu wamera, mu kwizera.

“Uzagira icyo ugambirira kikubere uko ushaka,Kandi umucyo uzamurikira inzira zawe.”(Yobu 22:28)

“Umuntu wese wabwira uyu musozi ati ‘Shinguka utabwe mu nyanja’, ntashidikanye mu mutima we, yizeye yuko icyo avuze gikorwa yakibona.”(Mariko 11:23)

Biba buri munsi mu kwizera, n’amagambo y’ubuzima wiyaturiye.
Ibyo ubiba mu kwizera nibyo ugomba gusarura rwose.

Apostle Jean-Claude SINDAYIGAYA

Laisser un commentaire

Votre adresse e-mail ne sera pas publiée. Les champs obligatoires sont indiqués avec *