Imana ikunda umutima ushima.
Luka aratugezaho uko ibibembe icumi bakize; umwe gusa muri bo niwe yagarutse kugaragaza ko ashima:
« Umwe muri bo abonye akize agaruka ahimbaza Imana n’ijwi rirenga, yikubita imbere y’ibirenge bye aramushima, kandi uwo yari Umusamariya. Yesu aramubaza ati “Ntimwakize muri icumi? Ba bandi cyenda bari he? »*(Luka 17:15-17)
Umwe gusa muri icumi niwe yagarutse gushima.
Bake nibo bazi gushima.
Tugomba guhora twiteguye gushimira Imana kubw’imigisha yayo ndetse n’abadukorera ibyiza.
ISENGESHO:
Mwami Mana yacu, duhe umutima ushima.
Ni mu izina ry’agaciro ry’umwana wawe Yesu Kristo dusenga, Amen.
Intumwa Jean-Claude SINDAYIGAYA