SIMFITE UMUNTU !

Aya magambo yuzuyemo intimba n’agahinda yavuzwe n’umuntu wari umaze imyaka mirongo itatu n’umunani arwaye: « Databuja, simfite umuntu… »(Yohana 5:7).

Nta muryango wari umwitayeho, nta nshuti, nta muturanyi w’umunyembabazi wamufashaga.

Igihe cyose amazi yihinduriza, igihe amahirwe yo gukira yabonekaga, undi muntu yahita ayajyamo mbere ye.
Uwo mugabo yabayeho ubuzima bubi.
Yari wenyine.
Nta wamwitagaho.

Wenda nawe uyu munsi ushobora kuba uri kuvuga aya magambo, uti: « simfite umuntu ! »
Nta muryango ugufata mu mugongo.
Nta nshuti nyayo.
Nta muntu uguhumuriza mu makuba.
Waba uri mu bantu, ariko wumva wifitiye irungu.
Uratabaza, ariko nta n’umwe ugutabara.

Ariko Yesu we araza atunguranye akakwitaba, akagutabara.

N’ubwo uwo mugabo yari yiteze umuntu umufasha akamujugunya mu mazi, Yesu sikoyabikoze.
Ntiyakeneye kubigenza uko abandi babigenzaga.
Ntiyashatse ubufasha bw’abantu.
We ubwe ni igisubizo.
Yesu yamubwiye ati: »Byuka wikorere uburiri bwawe ugende. »
Muri ako kanya uwo muntu yahise akira, yikorera uburiri bwe aragenda.

Iyo nta muntu ugufasha, Yesu ahagarara nk’umwe rukumbi ukwiriye kwiringirwa.
Aba abona ububabare abandi batabona, yumva amarira yawe y’imbere abandi batumva, kandi asobanukirwa n’ibyo abandi badategera. Ikirenze ibyo byose, aragira n’icyo akora.

Yesu arazi uwo yakoresha ngo agufashe.
Arazi uko yahindura amateka yawe, imitima y’abantu, n’ibihe kugira ngo byose bikugirire akamaro.
Yesu ntabangamirwa n’uko waba uri wenyine cyangwa wanzwe.
Ashobora gukoresha n’ubusa kugira ngo agaragarize isi icyubahiro cye.

Niba nawe, uyu munsi uri kuvuga uti: « Simfite umuntu ! », menya ko ufite Yesu.

Kandi Yesu arahagije.

Apostle Jean-Claude SINDAYIGAYA

2 réponses sur “SIMFITE UMUNTU !”

Laisser un commentaire

Votre adresse e-mail ne sera pas publiée. Les champs obligatoires sont indiqués avec *