Nyuma y’ibihe bya Noheri n’Umwaka mushya, haza igihe cyo gukora.
« Abantu bagasohoka bakajya ku mirimo yabo,No ku muruho wabo bakageza nimugoroba. »(Zaburi 104:23)
Sohoka mu nzu yawe, jya ku kazi.
Ntukabe nk’umuntu w’umunyabute ushakisha urwitwazo n’impamvu byo kudakora.
Umunyabute arahwaganya ati“Mu nzira hari intare,Ni ukuri iri mu nzira nyabagendwa.”(Imigani 26:13)
ISENGESHO:
Uwiteka Mwami Mana yacu, turagusabye uyu munsi uduhe imbaraga n’ubutwari byo gukora.
Ni mu izina ry’agaciro ry’umwana wawe Yesu Kristo tubisabye, Amen.
Intumwa Jean-Claude SINDAYIGAYA