TUBANE AMAHORO NA BOSE

Mu rwandiko yandikiye Abaroma, intumwa Pawulo abagira inama yo kubana amahoro na bose.

Avuga ati:
«Niba bishoboka, mu rwanyu ruhande mubane amahoro n’abantu bose.»(Abaroma 12:18)

Abantu baragoye,
Ushobora kubakunda, ariko bo ntibagukunde,
Ushobora kubagirira neza, ariko bo bakagusubiza ikibi,
Urashobora kuba ubifuriza ineza, ariko bo bakakwifuriza inabi,
Urashobora kuba ubishimiye, ariko bo bagufitiye ishyari.
Ivyo ntabwo bigomba kuduca intege.
Nk’aba Kristo, twe tugomba kugaragazwa n’urukundo.
Urwo rukundo nirwo rwonyine rudushoboza kubana amahoro na bose.
Urwo rukundo nirwo rwonyine rudushoboza kwihanganira amabi dukorerwa, tukarenzaho tukitura ineza abatugiriye nabi.
Urwo rukundo nirwo rwonyine rushobora kuducisha bugufi, tugasaba imbabazi abo twagiriye nabi.
Urwo rukundo nirwo rwonyine rudushoboza kubana amahoro n’abatarufite.

ISENGESHO:
Uwiteka Mwami Mana yacu, dufashe kubana amahoro na bose.
Ni mu izina ry’agaciro ry’umwana wawe Yesu Kristo tubisabye, Amen.

THE LION OF JUDAH MISSION IN THE WORLD©
thelionofjudahmission@gmail.com
☎: +250 730 900 900
KIGALI – RWANDA

Laisser un commentaire

Votre adresse e-mail ne sera pas publiée. Les champs obligatoires sont indiqués avec *