TUBE INYANGAMUGAYO

Niba umuntu yihisha agiye gukora ibyaha bimwe na bimwe, ni ukugira ahishe ingeso mbi ze, akomeze agaragara nk’umuntu mwiza mu bandi, by’umwihariko aho atuye.

Muby’ukuri, n’iby’ubusa kubeshya abantu, tukabiyereka uko tutari, kuko birangira batuvumbuye n’ubwo badahora batinyuka kubitubwira.
Byongeye, n’ubwo twihisha, Imana yacu yo ubwayo iratubona.
Imana igira iti:
« Jye Uwiteka ni jye urondora umutima nkawugerageza, nkitura umuntu wese ibihwanye n’inzira ze, uko imbuto ziva mu mirimo ye ziri. »(Yeremiya 17:10)
Kandi irongera ikagira iti:
« Ibyo bintu wabikoze, ndaceceka. Watekereje kurenganya ko ngomba kumera nkawe, ariko nzagucyaha, mbishyire imbere yawe. »(Zaburi 50:21)

Aho guhora dushaka kugaragara nk’abakiranutsi mu maso y’abantu, twigira abakiranutsi kandi turi babi, twagomba gukiranuka nyabyo mu maso y’Imana, noneho, tukaba inyangamugayo nyazo.

ISENGESHO:
Uwiteka Mwami Mana yacu, dushoboze kuba inyangamugayo mu maso yawe no mu maso y’abantu.
Ni mu izina ry’agaciro ry’umwana wawe Yesu Kristo tubisabye, Amen.

Intumwa Jean-Claude SINDAYIGAYA

Laisser un commentaire

Votre adresse e-mail ne sera pas publiée. Les champs obligatoires sont indiqués avec *