TURI ABANYAMIGISHA !

Ntituzongere kubwira abana b’Imana ngo « Imana ibahe umugisha! », kuko basanzwe bafite imigisha yose.

Muby’ukuri, kubera ko twizeye kandi twakiriye Yesu Kristo mu buzima bwacu, twamwakiranye n’imigisha n’ibindi byose biri muri we.(Soma Abaroma 8:32)

« Imana y’Umwami wacu Yesu Kristo, ari yo na Se ishimwe, kuko yaduhereye muri Kristo imigisha yose y’umwuka yo mu ijuru. »(Abefeso 1:3)

Ukurikije kwizera kwa gikristo, kwakira Yesu mu buzima bw’umuntu bisobanura kwakira imigisha yose y’umwuka ihindura kandi ikungahaza ubuzima bwabizera.
Rero, kubera ko dufite Yesu, ntabwo duhabwa imigisha, ahubwo turi abanyamigisha kubandi.

ISENGESHO:
Mwami Mana yacu, duhe ubutwari bwo kubera abandi abanyamigisha.
Ni mu izina ry’agaciro ry’umwana wawe Yesu kristo tubisabye, Amen.

Intumwa y’Imana Jean-Claude SINDAYIGAYA

Laisser un commentaire

Votre adresse e-mail ne sera pas publiée. Les champs obligatoires sont indiqués avec *