TWE KWISHUKA !

Bamwe muri twe bavuga ngo nta cyaha bafite, ahubwo bakabona ibyaha ku bandi!
Barabeshya!

Nta muntu udafite icyaha.
Byongeye kandi, Ijambo ry’Imana rivuga ngo:
« Nituvuga yuko ari nta cyaha dufite tuba twishutse, ukuri kuba kutari muri twe. »(1Yohana 1:8)

Reka twe kwishuka, ahubwo twicishe bugufi, twature ibyaha byacu tunabisabire n’imbabazi.
« Nitwatura ibyaha byacu, ni yo yo kwizerwa kandi ikiranukira kutubabarira ibyaha byacu no kutwezaho gukiranirwa kose. »(1Yohana 1:9)

ISENGESHO:
Uwiteka Mwami Mana yacu, duhe umutima wicisha bugufi kugira ngo duhore twatura ibyaha byacu.
Ni mu izina ry’agaciro ry’umwana wawe Yesu Kristo tubisabye.
Amen.

Intumwa y’Imana Jean-Claude SINDAYIGAYA

Laisser un commentaire

Votre adresse e-mail ne sera pas publiée. Les champs obligatoires sont indiqués avec *