« Uwiteka arakenesha agakenura,Acisha bugufi agashyira hejuru. »(1 Samweli 2:7)
Uwo Imana yashyize hejuru yirinde (ye) kugira ubwibone kandi adasuzugura abandi, kugira ngo atarakaza Imana ngo imucishe bugufi.
« Umuntu wese w’ubwibone bwo mu mutima ni ikizira ku Uwiteka,Ni ukuri rwose ntazabura guhanwa. »(Imigani 16:5)
Imana yacu yicisha bugufi kandi izira abantu b’ubwibone n’agasuzuguro.
Uwo Imana yacishije bugufi nawe ntayireke kandi ntayituke, kuko niyicisha bugufi, Imana izamushyira hejuru.
Bibiliya itubwira ko « Imana irwanya abibone naho abicisha bugufi ikabahera ubuntu. »(1 Petero 5:5)
Imana yacu ikunda kandi izamura abantu bicisha bugufi.
Nimureke twicishe bugufi, kuko, « kuko uwishyira hejuru azacishwa bugufi, ariko uwicisha bugufi azashyirwa hejuru. »(Luka 18:14)
Intumwa SINDAYIGAYA Jean-Claude