TWISHYIRE MU MWANYA WABO

Kubera kugira ukwizera kumwe, umwuka umwe n’urukundo rumwe rwa kivandimwe (Abaheburayo 13:1), abakristo bose bagomba guhagarara mu bufatanye (1 Abakorinto 12:26).
Urukundo rw’Imana rutuma abakristo bumva ko bajejwe abandi. Ni muri ubwo buryo bwo kumva, iyi baruwa ya Pawulo yandikiwe Abaheburayo idushishikaza kumva ibintu:

« Mwibuke imbohe nk’ababohanwe nazo, mwibuke abagirirwa nabi kuko namwe muri mu mubiri. »(Abaheburayo 13:3)

Urukundo dukunda abandi rudutegeka rwose kubumva no kubabarana nabo mubihe bigoye.
Kubibuka mu bibazo byabo bisobanura rwose kwishyira mukibanza cyabo kugirango tubashe kubumva no kumva ububabare bwabo.
Niba tutishyize mu mwanya w’imbohe nkaho turi muri gereza ubwacu, ntidushobora kubabarana nabo, kubasura, kubunganira ubutabera no gufasha imiryango yabo.
Niba tutishyize mu mwanya w’abari kugirirwa nabi, ntidushobora kumva agasuzuguro barimo n’ububabare bubariho kugirango tubafashe kubivamo cyangwa guharanira ubutabera bwabo.

ISENGESHO:
Uwiteka Mwami Mana yacu, udufashe guhora twishyira mu mwanya w’abandi kugira tubumve kandi tubabarane nabo.
Ni mu izina ry’agaciro ry’umwana wawe Yesu Kristo tubisabye, Amen.

THE LION OF JUDAH MINISTRY IN THE WORLD©
thelionofjudahmission@gmail.com
☎: +250 730 900 900
KIGALI – RWANDA

Laisser un commentaire

Votre adresse e-mail ne sera pas publiée. Les champs obligatoires sont indiqués avec *