UBAHA IMANA MU BIHE BYOSE

Kubaha Imana mu bihe byose nibyo bigaragaza ko turi abantu ba Kristo.
Mu bihe byiza, hari abibagirwa Imana ntibabe bakiyubaha.
No mu bihe bibi, hari abahita bareka Imana, ntibabe bakiyubaha.

Utubaha Imana mu bihe byiza arateye isoni, na Satani aramureba akamugaya, kuko mu myumvire ye, umuntu agomba kubaha Imana kubera ibyiza Imukorera byose.
Niyo mpamvu Satani yabwiye Uwiteka ati:
“Ariko se ugira ngo Yobu yubahira Imana ubusa? Ntiwagiye umurinda we n’inzu ye n’ibyo atunze byose? Wahiriye umurimo w’amaboko ye, n’amatungo ye agwiriye mu gihugu. »(Yobu 1:9-10)

Utubaha Imana mu bihe bibi, Satani niwe yifuza kumva no kubona, kuko ahora ashimishwa n’uko abantu bareka Imana bakaba imbata ze.
Igihe Yobu yari mu bihe by’amakuba, ni Satani yoheje umugore wa Yobu kubwira umutware we ati:
“Mbese n’ubu uracyakomeje gukiranuka kwawe? Ihakane Imana wipfire.”(Yobu 2:9)

Tugomba kubaha Imana mu bihe byose kuko n’ubwo tutayubaha, Imana ikomeza kuba Imana iyobora ibihe kandi ibihinduranya uko ishaka.

ISENGESHO:
Uwiteka Mwami Imana yacu, dushoboze kunyura mu bihe bitandukanye dushikamye mu kwizera kwacu.
Ni mu izina ry’agaciro ry’umwana wawe Yesu Kristo tubisabye, Amen.

Apostle Jean-Claude SINDAYIGAYA

Laisser un commentaire

Votre adresse e-mail ne sera pas publiée. Les champs obligatoires sont indiqués avec *