Isi ikunda kuvuga amahirwe,
ariko Bibiliya ivuga ubuntu bw’Imana.
Amahigwe ashingira kandi aturuka ku mahirwe gusa, ku bintu byizanye nta kibikoze.
Ubuntu bw’Imana bugaragaza ukuboko kw’Imana.
Icyemezo cyose gituruka ku Uwiteka:
«Umuntu asasa igishura akakijugunyaho amabuye y’ubufindo, nyamara Uhoraho ni we umuha igisubizo.» (Imigani 16:33)
Icyo twita amahirwe akenshi ni ubuntu bw’Imana tuba tutaramenya.
Ubuntu ntibukorerwa; buratangwa.
Ntibugarukira gusa ku guhindura ibihe, ahubwo buhindura ubuzima n’amateka.
«Koko mwakijijwe ku buntu, mubikesha ukwemera; nta bwo ari ku bwanyu rero, ahubwo ni ku bw’ingabire y’Imana.» (Abanyefezi 2:8)
Yozefu ntiyavuze ngo yagize amahirwe, yavuze ko ari Imana:
«Inabi mwari mwangiriye, Imana yayihinduyemo ibyiza.» (Intangiriro 50:20)
Amahigwe arashira,
ariko ubuntu bw’Imana buhoraho.
No muri iki gihe, Imana ntiduhamagarira kwiringira amahirwe, ahubwo iduhamagarira kuyiringira yo.
Aho isi ivuga iti:
«Nagize amahirwe»,
umwizera avuga ati:
«Nakiriye ubuntu bw’Imana.»
ISENGESHO:
Mwami,
duhe amaso yo kubona ubuntu bwawe mu bihe byose by’ubuzima bwacu.
Dutoze kukwiringira, n’iyo tutumva byose.
Amen.
Intumwa Dr Jean-Claude SINDAYIGAYA
