Niba uri umwibone, witekerezaho nk’umuntu udasanzwe, kandi wishyira hejuru y’abandi. Ibi birasobanuwe neza muri Yesaya 14:
« Waribwiraga uti ‘Nzazamuka njye mu ijuru nkuze intebe yanjye y’ubwami isumbe inyenyeri z’Imana’, kandi uti ‘Nzicara ku musozi w’iteraniro mu ruhande rw’impera y’ikasikazi, nzazamuka ndenge aho ibicu bigarukira, nzaba nk’Isumbabyose.’ »(Yesaya 14:13-14)
Aya magambo yerekeye umwami wa Babiloni, ariko ikibabaje ni uko akoreshwa no kubandi batabarika. Asobanura ishingiro ry’ubwibone bwa muntu.
N’ubwibone butera abantu gutekereza ko bafite ibisubizo byose kandi ko bashobora kubona neza nta Mana.
Mbega ukuntu bitumvikana kwigereranya n’Isumbabyose!
Kandi burya, uwigereranije n’Imana, ni « umukungugu ufashe ku munzani. »(Reba Yesaya 40:15)
Ese kandi, iyo twigereranije n’abandi, ntitwumva rimwe na rimwe tumeze neza kandi dufite akamaro kuruta bamwe mubo dukorana, abaturanyi bacu cyangwa bamwe mubagize umuryango wacu? Ibyo ni ubwibone.
Tumenye kandi duhore twibuka ko « Imana irwanya abibone ariko abicisha bugufi ikabahera ubuntu. »(Yakobo 4:6)
ISENGESHO:
Uwiteka Imana yacu, duhe kwirinda umwuka w’ubwibone mu buzima bwacu.
Ni mu izina ry’agaciro ry’umwana wawe Yesu kristo tubisabye, Amen.
THE LION OF JUDAH MINISTRY IN THE WORLD©
thelionofjudahmission@gmail.com
☏: +250730900900
KIGALI – RWANDA