UFITE IYIHE MPUMURO ?

Bibiliya itubwira ko inshuti za Daniel, Saduraka, Meshaki na Abedenego bajugunywe mu itanura ryaka umuriro maze bagaragara nta nkomyi « ku buryo batigeze banuka umuriro ».

Umwami Nebukadinezari yaratangaye arebye mu itanura akabonamo abantu bane kandi bari bajugunyeyo abantu batatu gusa. Yagize ati:
“Dore ndareba abantu bane babohowe bagenda mu muriro hagati, kandi nta cyo babaye. Ariko ishusho y’uwa kane irasa n’iy’umwana w’Imana.”(Daniyeli 3:25)

Handitse ko basanze « umuriro utashoboye kugira icyo ubatwara, kandi umusatsi wo ku mitwe yabo utababutse, n’imyambaro yabo nta cyo yabaye habe ngo wakumva umuriro ubanukaho. »(Daniyeli 3:27)

Niba basohotse muri iri tanura ryaka nta mpumuro y’umuriro, ni ukubera ko Imana yari kumwe nabo mu muriro kandi yari yarabarinze ingaruka z’iki kigeragezo cy’umuriro.

Muby’ukuri, buri mibabaro tunyuramo rwose itugiraho ingaruka kandi idusigira impumuro yayo.
Ariko niba twemeye kunyura mu bigeragezo byose hamwe na Emmanuel (izina rya Yesu risobanura « Imana iri kumwe natwe »), tubivamo nta nkomyi kandi nta mpumuro y’ibyago kuri twe nkuko byagenze kuri Saduraka, Meshaki na Abedenego.
Abanyura mu bigeragezo badafite Yesu byanze bikunze bahumura umunuko wo kutizera abandi, umunuko w’ubwoba, umunuko w’inzangano, umunuko w’ihahamuka, umunuko w’ubugome, n’ibindi.

Ariko, n’ubwo bimeze bityo, Imana irashobora gukiza abahumura umunuko w’ibigeragezo bitandukanye banyuzemo mu bugingo bwabo, ikabakwirakwizaho impumuro y’ubutsinzi bwayo, impumuro y’amahoro yayo, impumuro y’urukundo rwayo n’ubwiza yabagiriye.(Soma 2 Abakorinto 2: 14- 16)
Icyo gihe, ikigeragezo cyabo gihinduka ubuhamya bw’icyubahiro cy’Imana.

ISENGESHO:
Uwiteka Mwami Mana yacu, uturinde ingaruka z’ibigeragezo bitandukanye tunyuramo.
Ni mu izina ry’agaciro ryumuhungu wawe Yesu Kristo tubisabye, Amen.

Intumwa y’Imana Jean-Claude SINDAYIGAYA

Laisser un commentaire

Votre adresse e-mail ne sera pas publiée. Les champs obligatoires sont indiqués avec *