UFITE UBUGINGO ?

Abantu benshi bitiranya KUBAHO no KUGIRA UBUGINGO, ariko iyo turebye neza, tubona ko dushobora kubaho tudafite ubugingo.
Umuntu akeneye urukundo, umunezero, amahoro, umutekano, ibyiringiro, kumenyekana, kubahwa, kwemerwa, ubutabera, n’ibindi, bitabaye ibyo ntashobora kuvuga ko afite ubuzima.

Dukurikije ijambo ry’Imana,
« Ufite uwo Mwana niwe ufite ubwo bugingo, naho udafite Umwana w’Imana nta bugingo afite. »(1 Yohana 5:12)

Niba umuntu adafite amahoro yo mu mutima, nta bugingo afite;
Niba adafite ibyiringiro by’ejo, nta bugingo afite;
Niba adafite umutuzo mu mutima we, mu rugo rwe, mu muryango we, mu gace atuyemo, nta bugingo afite;
Ariko nanone, niba adafite kwizera, ntabwo afite ubugingo.
Noneho utanga ibyo byose ni Yesu Kristo, umwana w’Imana, we watangaje ko we ubwe ari ubugingo: « Ninjye nzira, n’ukuri n’ubugingo. »(Yohana 14:6)
Udafite uyu Mwana (Yesu) ntashobora kugira umunezero n’ubwo yaba umukire.
Udafite uyu Mwana (Yesu) ntashobora kugira urugo rwiza n’ubwo yaba afite uwo bashakanye mwiza.
Udafite uyu Mwana (Yesu) ntashobora kugira amahoro n’ubwo mu gihugu cye, mu karere ke mu muryango we haba hari amahoro.

Mbifurije mwese kugira uyu Mwana.
Muyandi magambo, ndavuga nti:
« Mugire ubugingo! »

ISENGESHO:
Uwiteka Mana yacu, nuhe abantu bose kugira ngo uwo Mwana wawe.
Ni mu izina ry’agaciro ry’uyu Mwana nyine tubisabye, Amen.

THE LION OF JUDAH MINISTRY IN THE WORLD©
thelionofjudahmission@gmail.com
☎: +250 730 900 900
KIGALI – RWANDA

Laisser un commentaire

Votre adresse e-mail ne sera pas publiée. Les champs obligatoires sont indiqués avec *