UKURI KURATUBĀTŪRA

Yesu yabwiye Abayuda bari bamwemeye ati:
« Nimuguma mu ijambo ryanjye muzaba abigishwa banjye nyakuri, namwe muzamenya ukuri kandi ukuri ni ko kuzababātūra. »(Yohana 8:31-32)

Muby’ukuri, Umwami wacu Yesu ahuza cyane ibintu bitatu bikurikira: ijambo rye, ukuri n’umwidegemvyo.

1.Ijambo rye:
Yesu yigishije ijambo ry’Imana.
Niba dushaka kumenya ijambo ry’Imana, ntitugomba kurishakira ahandi uretse muri Yesu.
« Jambo uwo yabaye umuntu abana natwe (tubona ubwiza bwe busa n’ubw’Umwana w’ikinege wa Se), yuzuye ubuntu n’ukuri. »(Yohana 1:14)

2.Ukuri:
Ukuri guturuka ku Ijambo ry’Imana (inyigisho za Yesu).
None Yesu atubwira iki?
« Ni jye nzira n’ukuri n’ubugingo: nta wujya kwa Data ntamujyanye. »(Yohana 14:6)
Niba dushaka kumenya ukuri, tugomba kubishakisha mu nyigisho za Yesu.
Gushakisha ukuri hanze y’inyigisho za Yesu ni ukwishuka kandi ukishyira mu kaga ko kugwa mu bucakara bw’ikinyoma cya Satani n’ikibi.

3.Umwidegemvyo:
Umwidegemvyo uturuka ku Ukuri kwakiriwe mu nyigisho za Yesu. Ukuri ko Yesu ari umukiza wacu kandi ko umurimo we ku musaraba watubatuye mu mategeko utuzana mu buntu kuratubohora.
Muby’ukuri, mu gihe cyose umuntu ataramenya ukuri kuri we no kuri Yesu, akomeza kuba mu bucakara kandi akaba imbata y’ibinyoma bya Satani n’isi yumwijima.

ISENGESHO:
Data wa twese uri mu ijuru, duhe guhora dushakisha kumenya ukuri.
Ni mu izina ry’agaciro ry’umwana wawe Yesu kristo tubisabye, Amen.

THE LION OF JUDAH MINISTRY IN THE WORLD©
thelionofjudahmission@gmail.com
☎: + 250 730 900 900
KIGALI – RWANDA

Laisser un commentaire

Votre adresse e-mail ne sera pas publiée. Les champs obligatoires sont indiqués avec *