“Ntimuzi yuko uwifatanya na maraya aba abaye umubiri umwe na we? Kuko Imana yavuze iti “Bombi bazaba umubiri umwe.””(1 Abakorinto 6:16)
Uyu murongo utwereka ukuri gukomeye cyane: ubusambanyi bukurura ubumwe bw’impwemu.
Imana yashyizeho ubumwe hagati y’umugabo n’umugore mu isezerano ry’ugushyingiranwa, ivuga iti: “Bombi bazaba umubiri umwe.”(Intangiriro 2:24)
Ariko uwifatanya n’indaya cyangwa n’undi utari uwo Imana yateganyije, aba yifatanyije nawe mu buryo bw’impwemu. Umubiri we, wagenewe kuba urusengero rwa Mwuka Wera (1 Abakorinto 6:19), uba wandujwe.
Icyo Imana yashyizeho ngo kibe isoko y’urukundo, Satani akigira intwaro y’isenyuka.
Ariko ubuntu bwa Kristo buruta byose.
Iyo twihana by’ukuri, Yesu aducungura kandi agasenya iminyururu y’isoni n’icyaha.
Ibi ntibivugwa ngo ducire urubanza, ahubwo ni kugira ngo bitumenyeshe ukuri: umubiri wawe si uwawe, ni uwa Kristo.
Kristo ashaka ko umwegurira umubiri n’ubugingo byawe.
Kwibungabunga ni ukubaha Imana kandi ni no kurinda ubugingo bwawe iminyururu yo mu mwuka ishaka kutubuza amahoro, umunezero no gukura mu mwuka.
Kuryamana n’umuntu, si umukino, bituma uba umwe n’uwo ukozeho.
Icyo uhitamo gukunda cyangwa kwifuza, ni cyo kigutwara.
Ariko niba wifatanyije na Kristo, uba umwe nawe, wuzuye ubugingo n’ubutagatifu bwe.
Hunga ibyakwanduza, wifatanye n’Uwagutagatifuje.
ISENGESHO:
Mwami Yesu,
Warakoze kumpa agakiza no kungira urusengero rwawe.
Umbabarire aho nateshutse ku kuri kwawe no gukurikiza ibyifuzo by’umubiri.
Unyuhagirire unkureho iminyururu yose y’ubusambanyi n’ibitari mu mugambi wawe byose.
Unyuzuze Mwuka wawe Wera, unyobore mu nzira yera.
Nifuza kukwubaha mu bitekerezo byanjye, mu bikorwa no mu mubiri wanjye.
Uyu munsi, nahisemo kwifatanya nawe wenyine, kugira ngo mbe umwe nawe.
Amen.
Intumwa Dr Jean-Claude SINDAYIGAYA
