Umunsi wo ku cyumweru usobanura iki kuri wowe?
Kuri bamwe, Ku cyumweru ni umunsi w’ikiruhuko.
Bibiliya ivuga ko n’Imana yaruhutse ku munsi wa karindwi:
« Ku munsi wa karindwi Imana irangiza imirimo yakoze, iruhuka ku munsi wa karindwi imirimo yayo yose yakoze… »(Intangiriro 2:2-3)
Ku bakristo, umunsi wo ku cyumweru ufite ubusobanuro bwimbitse: Ni umunsi w’Imana, kuko ni umunsi wo gutsinda kw’umwami wacu Yesu Kristo, « Dies Dominicus » mu kilatini.
Nk’uko ku munsi wa Karindwi Imana yarangije imirimo yayo yose yakoze mu kurema, niko ku munsi wa karindwi, ni ukuvuga ku munsi wa mbere nyuma y’isabato(samedi mu gifaransa), Imana yarangije umurimo wayo wo gucungura isi binyuze mu izuka rya Yesu.(Soma Matayo 28:1-6, Mariko 16:1-6, Luka 24:1-6, Yohana 20:1)
Rero, uhereye mu kilatini cya gikirisitu, ijambo « Dies Dominicus » ryahindutse « diemenche » binyuze mu gifaransa cya kera mbere y’uko rihinduka « Dimanche » mu gifaransa cya none, bisobanura mu Kinyarwanda « Ku cyumweru ».
Uretse ko ari umunsi w’ikiruhuko, buri munsi wo ku cyumweru twagomba guhora twibuka iyo ntsinzi ya Yesu Kristo.
Buri munsi wo ku cyumweru, twagomba guhora twibuka ko urupfu rwatsinzwe, ko rutakidufiteho ubushobozi; ko twakuweho itegeko ryo gutanga ibitambo kugira tubabarirwa ibyaha byacu, kubera Yesu yabaye igitambo kizima kandi gihagije(Soma Abaheburayo 10:10-12), kandi ko tutakigengwa n’amategeko, ko tugengwa n’ubuntu bw’Imana mu isezerano rishya ryabereye ku musaraba.
ISENGESHO:
Uwiteka Mwami Mana yacu, duhe guhora duha agaciro intsinzi yawe mubyo dukora byose.
Ni mu izina ry’agaciro ry’umwana wawe Yesu Kristo tubisabye, Amen.
Intumwa y’Imana Jean-Claude SINDAYIGAYA