UMUNTU UTANGA AMAHORO

Ntushobora gutanga icyo udafite. Ufite amahoro yo mu mutima aturuka ku Mana, aba igikoresho cyo kugarurira abandi amahoro.
Ariko udafite amahoro aba ari ingorabahizi, kuko aba atwaye imbuto z’amakimbirane n’intambara.

Yesu yaravuze ati:
«Mbasigiye amahoro, amahoro yanjye ndayabahaye. Icyakora simbaha nk’uko ab’isi batanga. Imitima yanyu ntihagarare kandi ntitinye.» (Yohana 14:27)
Aya mahoro si nk’ayo isi itanga, adashinga imizi; ni amahoro akomeye, ahoraho, aturuka ku kuba Kristo aba mu mitima yacu.

Bibiriya ivuga iti:
«Hahirwa abakiranura,Kuko ari bo bazitwa abana b’Imana.» (Matayo 5:9)
Kuba umukiranura rero si uburyo bwo guhitamo, ahubwo ni ikimenyetso cy’abana b’Imana.

Ingero zigaragara:

•Mu muryango, serugo wuzuye umujinya n’intonganya ntabwo yaha abo mu rugo amahoro. Ariko serugo wuzuye amahoro, aba ubuhungiro n’urugero rw’ubumwe ku bana be.

•Mu rusengero cyangwa mu mudugudu, umuntu umwe wuzuye inzika ashobora gucamo abantu ibice. Ariko umutima uhuje amahoro ya Kristo uba nk’urubuto rubahuza bose.

•Mu gihugu, umuyobozi udafite amahoro yo mu mutima ashobora kujyana abaturage mu ntambara. Ariko umuyobozi uyoborwa n’amahoro y’Imana azana ituze n’iterambere.

Umuntu udafite amahoro y’Imana, ameze nk’inyanja izikuka uko itabashya gucayuka (Yesaya 57:20).
Ariko hamwe na Kristo, umukristo ahinduka isoko y’ubumwe no kugarurira abandi amahoro.

Nidusabe buri munsi ko amahoro ya Kristo aganza mu mitima yacu, kugira ngo natwe tube abatangiza amahoro mu miryango yacu, mu matorero yacu, no mu gihugu cyacu.

ISENGESHO:
Mwami Yesu, Mwami w’Amahoro, ujye wuzuza umutima wanjye amahoro yawe nyakuri.
Unkize inzika, ubwoba n’umutima uhora utekereza nabi.
Nkundire mbe igikoresho cy’ubwiyunge n’ubumwe.
Aho nzajya hose, amahoro yawe agaragarire mu magambo yanjye, imyitwarire yanjye n’ibyo mfataho ibyemezo.
Ni mu izina ryawe nyine Yesu Kristo mbisabye, Amen.

Intumwa Dr Jean-Claude SINDAYIGAYA

Laisser un commentaire

Votre adresse e-mail ne sera pas publiée. Les champs obligatoires sont indiqués avec *