UMURYANGO WANJYE UGUSHISHIKARIJE IKI?

Muri Tobi 5:11–12, Tobiti yabajije umugabo wagombaga kujyana n’umuhungu we ati:
«Muvandimwe se, ntiwambwira inzu uvukamo, n’umuryango ukomokamo? Ngaho mbwira, muvandimwe.» (Tobi 5:11)
Uwo mugabo na we aramusubiza ati:
«Umuryango wanjye se, ugushishikarije iki?» (Tobi 5:12)

Muri icyo gihe, ubwoko bw’umuntu bwamugaragarizaga byinshi: izina rye, icyizere, n’amateka ye.
Tobiti yabajije abitewe n’ubwitonzi bwo kurinda umuhungu we.
Ariko igisubizo cy’uwo mugabo — ari we marayika Rafayeli — cyerekana ukuri kuruseho: ibyo Imana itegurira umuntu ntibishingira ku bwoko bwe.

Iza rya Yesu Kristo ryazanye ukuri kurenze:
«Mwese muri umwe muri Kristo Yesu.» (Abagalatiya 3:28)

Ubumwe bwacu nyakuri ntibukomoka ku maraso, ahubwo buva mu kubyarwa bushya.
Icyizere ntikigishingira ku bwoko, ahubwo gishingira:
Ku bunyangamugayo,
ku gutinya Imana,
ku rukundo,
no ku gukurikiza Ijambo.

Kugeza n’uyu munsi, hari abari imbohe z’amacakubiri y’amoko n’uimiryango. Ariko igisubizo cya Rafayeli kiravuga gihamye giti:
«Umuryango wanjye se, ugushishikarije iki?»
Muri Kristo, ubwoko ntibukivuga ikiri mu muntu.
Ubwami bw’Imana nta mipaka bufite, kandi hagati y’abana b’Imana nta rukuta ruhaba.
Dusabwa gukoresha ubwenge mu gusuzuma…
Ariko tugakunda tudafite imipaka.
Kuko muri Kristo, turi abavandimwe.

IGISABISHO:
Mwami, mfasha kureba hakurya y’ubwoko n’imiryango y’abantu.
Nshiramo urukundo ruhuza n’ukwizera kurenga imipaka yose.
Nkoramo igikoresho cy’amahoro n’ubumwe.
Amen.

Intumwa Dr Jean-Claude SINDAYIGAYA

Laisser un commentaire

Votre adresse e-mail ne sera pas publiée. Les champs obligatoires sont indiqués avec *