UMUTIMA UDASHIMA WIBAGIRWA IBYIZA WAKOREWE

Akenshi ikosa rito rituma umutima w’umuntu wibagirwa imyaka myinshi y’ineza yakorewe.
Ijambo rimwe ry’akababaro cyangwa kutumvikana bihita bisiba byose.
Ni intege nke y’umutima: wibagirwa vuba ibyiza ukorerwa.

«Urukundo …rubabarira byose, rwizera byose, rwiringira byose, rwihanganira byose.» (1 Abakorinto 13:5-7)

Kenshi ducira abandi urubanza vuba iyo batabashije kuzuza ibyifuzo byacu.
Tukibagirwa ibyo badukoreye byiza, amasengesho yabo, n’ubudahemuka bwabo.
Nyamara Ijambo ry’Imana rivuga riti:
«Ntukibagirwe uwagukoreye neza.» (Siraki 7:34)

Ingero za Bibiliya:

Abisirayeli bibagiye Imana yabakijije mu Misiri.
«Bibagirwa Imana Umukiza wabo,Yakoreye ibikomeye muri Egiputa.» (Zaburi 106:21)

Petero yahakanye Yesu, ariko Yesu ntiyamwibagiwe.
«Umwami Yesu arakebuka yitegereza Petero, nuko Petero yibuka amagambo Umwami yari yamubwiye ati “Uyu munsi inkoko itarabika, uri bunyihakane gatatu.”» (Luka 22:61)

Yozefu yagiriwe nabi n’abavandimwe be, ariko yarabababariye.
«Ku bwanyu mwari mushatse kungirira nabi, ariko Imana yo yashakaga kubizanisha ibyiza…» (Intangiriro 50:20)

Urukundo nyakuri ntirwibagirwa; rufata mu mutima ibyiza.
Umugenzi w’ukuri ntahunga mu gihe cy’amakuba, ahubwo ahora hafi.

«Incuti zikundana ibihe byose,Kandi umuvandimwe avukira gukūra abandi mu makuba.» (Imigani 17:17)

ISENGESHO:
Mwami,
Nyigisha kwibuka ibyiza,
no gukunda n’igihe abandi bananiwe.
Shyira mu mutima wanjye ishimwe n’imbabazi, nk’uko biri mu mutima wawe.
Amen.

Intumwa Dr Jean-Claude SINDAYIGAYA

Laisser un commentaire

Votre adresse e-mail ne sera pas publiée. Les champs obligatoires sont indiqués avec *