Bibiliya ivuga ko « Ururimi ari rwo rwica kandi ari narwo rukiza. »(Imigani 18:21)
Ariko kandi, ururimi nirwo ruhishura ikiri mu mitima yacu.
Umuntu ufite ururimi rukaze, aba afite umutima urakaye,
Umuntu ufite ururimi rugaragaza ukwizera guke, aba afite umutima ugira ubwoba,
Umuntu ufite ururimi rukabya, aba afite umutima udatuje,
Umuntu ufite ururimi rwirata, aba afite umutima utigirira icyizere,
Umuntu ufite ururimi rwanduye, aba afite umutima wanduye,
Umuntu uhora unenga abandi igihe cyose, aba afite umutima usharira.
Ku rundi ruhande,
Umuntu uhora atera inkunga ikomeza abandi, aba afite umutima mwiza,
Umuntu uvuga yitonze, aba afite umutima utunganye kandi wuje urukundo,
Umuntu uvuga ukuri, aba afite umutima w’inyangamugayo.
Ufite umutima umez’ute ?
ISENGESHO:
Mwami Mana yacu, duhe umutima mwiza.
Ni mu izina ry’agaciro ry’umwana wawe Yesu Kristo tubisabye, Amen.
THE LION OF JUDAH MINISTRY IN THE WORLD©
https://thelionofjudah.cw.center//
thelionofjudahmission@gmail.com
☎: +250 730 900 900
KIGALI-RWANDA