Bibiliya ivuga ko « Ikintu cyose kigenerwa igihe cyacyo, n’icyagambiriwe munsi y’ijuru cyose gifite umwanya wacyo. »(Umubwiriza 3:1)
Rero, intangiriro y’umwaka mushya n’igihe cyo gutangira ubundi buzima.
Ubundi buzima bwuzuye imigisha, intsinzi, ubuzima bwiza, urukundo n’ibyishimo biradutegereje muri 2025.
Kugira ngo tugere kuri ubu buzima bushya, intumwa Pawulo aduha ihame rye:
« Nibagirwa ibiri inyuma, ngasingira ibiri imbere, ndamaranira kugera aho dutanguranwa, ngo mpabwe ingororano zo guhamagara kw’Imana muri Kristo Yesu kwavuye mu ijuru. »(Abafilipi 3: 13-14)
Inyuma yacu hari ibyo twakoze nabi, ibibi twakoze, ibyo twicuza, amakimbirane yacu, impaka zacu, n’ibindi.
Ijambo ry’Imana riratugira inama yo kubyibagirwa:
« Ibya kera ntimubyibuke, kandi ibyashize mwe kubyitaho. »(Yesaya 43:18)
Muby’ukuri, kubera ko kunanirwa kwacu kudasobanura iherezo, tugomba gushyira ibyahise muri kahise noneho tugakomeza kugana kuntego Imana yaduteguriye.
Reka rero turebe imbere, twiyemeze ko guhera uyu munsi, talike yambere Mutarama, tugiye kugendana n’Imana mu mwaka wa 2025.
Mu kutwizeza, Imana idusezeranya ibi:
« Nzaharura inzira mu butayu, ntembeshe imigezi mu kidaturwa. »(Yesaya 43:19)
Reka rero tuyizere, ari kumwe natwe mu mwaka wa 2025.
ISENGESHO:
Mwami Mana yacu, dushoboze kugendana nawe umwaka wose wa 2025.
Ni mu izina ry’agaciro ry’umwana wawe Yesu Kristo tubisabye, Amen.
Intumwa Jean-Claude SINDAYIGAYA