UMWAMI W’UMUTAMBYI UTIYIZI

Bibiliya yemeza ko buri mwana w’Imana ari umwami n’umutambyi.
Uku kuri kwa Bibiliya gushimangira icyubahiro n’inshingano by’abana b’Imana.

Nk’abami, abana b’Imana bahamagariwe gutegeka mu mwuka, kwerekana ubutware bw’Imana ku isi, no kuzungura ubwami.
Nk’abatambyi naho, bafite uruhare rwo kwinginga no gukorera Imana, batanga ibitambo mu buryo bwo mu mwuka (guhimbaza, gusenga, kumvira).

Iyi mirongo ikurikira irabyemeza:

« Udukunda kandi watwejeshejeho ibyaha byacu amaraso ye, akaduhindura abami n’abatambyi b’Imana ye ari yo na Se, icyubahiro n’ubutware bibe ibye iteka ryose, Amen. »(Ibyahishuwe 1:5-6)
Ibi bivuze ko Yesu yatubatuye mucyaha, adushyira mu mwanya w’abami n’abatambyi.

“Ariko mwebweho muri ubwoko bwatoranijwe, abatambyi b’ubwami, ishyanga ryera n’abantu Imana yaronse, kugira ngo mwamamaze ishimwe ry’Iyabahamagaye, ikabakura mu mwijima ikabageza mu mucyo wayo w’itangaza.”(1 Petero 2:9)
Ibi bivuze ko uruhare rwacu nk’abatambyi rufitanye isano n’inshingano zacu zo guhamya Imana no kwamamaza icyubahiro cyayo.

Ubu ni ubuntu bukomeye Imana iduha!
Kuba abami n’abatambyi byombi byerekana agaciro dufite mu maso yayo n’uburyo inshingano zacu kw’isi ari ngombwa.

Nyamara, benshi mu bana b’Imana ntibazi ko ari abami n’abatambyi!
Hariho na bamwe bemeza ko kuba abami n’abatambyi byagenewe gusa abapadiri bo muri Kiliziya Gatolika ndetse n’abapasitori bo mu matorero y’Abaporotesitanti n’ay’abakizwa.
Ibi ni ibinyoma rwose, kuko Bibiliya ivuga ko kuba abami n’abatambyi bitagenewe bamwe gusa, ahubwo ari iby’abacunguwe na Yesu bose:
« …kuko watambwe ugacungurira Imana abo mu miryango yose no mu ndimi zose, no mu moko yose no mu mahanga yose ubacunguje amaraso yawe, ukabahindurira Imana yacu kuba abami n’abatambyi, kandi bazīma mu isi. »(Ibyahishuwe 5:9-10)

Tekereza kuba uri umwami ariko utazi ko uri we !
Tekereza kuba uri umutambyi kandi utazi ko uri we !

Muby’ukuri, kuba umwami n’umutambyi ntabwo ari izina ryo mu mwuka gusa, ahubwo ni umuhamagaro wo kubaho ukurikije iyi nyito.

Umwana w’Imana utazi ko ari umwami ntabwo akoresha ubutware Imana yamuhaye:

a) Ayoboka ibihe aho kubigiraho ubushobozi.
Yinubira ibibazo bye aho gushaka ibisubizo cyangwa gukoresha kwizera.
Yizera ko abandi bantu ari bo nyirabayazana b’amahirwe, ibizazane, cyangwa gutsindwa kwe.
Abaho gusa, adashaka gutera imbere cyangwa kugira ingaruka ku bimukikije.
Urugero rufatika:
Umuntu urota kubona imibereho myiza, ariko ntagire imbaraga zo kwiga ubumenyi bushya cyangwa gukoresha amahirwe, yizera ko « ubwo aribwo buzima. »

b) Abaho mu mutekano muke no mu gushidikanya.
Ntazi agaciro ke kandi ahora ashaka kwemerwa n’abandi.
Afite ubwoba bwo gufata ibyemezo kandi burigihe agendera ku bitekerezo by’abandi.
Yigereranya n’abandi kandi yumva ko ari hasi.
Urugero rufatika: Umuntu uhora atinya gufata ingamba, utizera ubushobozi bwe, ariko agahora ategereza ko abandi bemeza amahitamo ye mbere yo kugira ico akora.

c) Ntafite icyerekezo n’icyifuzo kizima.
Abaho umunsi ku munsi nta ntego isobanutse agira.
Ntabwo yemera ko ashobora gukora ibintu bikomeye hamwe n’Imana.
Anyurwa na duke abonye kandi yanga kurota binini.
Urugero rufatika:
Umuntu ufite ubushobozi ariko akemera akazi gaciriritse kuko atekereza ko adashobora gukora ibirenze, n’ubwo Imana yaba yaramuhaye impano zo gukora ibikomeye.

d) Yiganjemo amarangamutima n’intege nke.
Acika intege vuba kubera ingorane.
Atwarwa n’uburakari, guhangayika, cyangwa agahinda aho gukomeza gutuza.
Agwa byoroshye mu mico mibi (ibyaha, gutinda mu bitagira umumaro, ibiyobyabwenge, n’ibindi).
Urugero rufatika:
Umuntu ureka ubwoba bwe bukamutegeka amahitamo y’ubuzima bwe, umuntu ucika intege uko ahuye n’akabazo gatonya, cyangwa ugakomeza gukururana n’abagenzi babi kubera gutinya irungu.

Umwana w’Imana utazi ko ari umutambyi ntabwo amenya ko afite imbaraga z’umwuka zo gutsinda satani n’ibitero bye:

a) Ntazi uwo ari we muri Kristo.
Yibwira ko ari umunyabyaha gusa wakijijwe n’ubuntu, ariko ko atari samuragwa w’Ubwami.
Abaho yicira urubanza aho kwemera imbabazi n’ubutabera by’Imana.
Urugero rufatika:
Umukristo utekereza ko agomba « kubona » ​​urukundo rw’Imana binyuze mu bikorwa bye byiza, kandi akabaho atinya urubanza aho kuba mu mwidegembyo wa Kristo.

b) Ntabwo asenga afite ibyiringiro.
Asenga ashidikanya kandi atazuyaje, nta kujijuka.
Ntiyishuza amasezerano y’Imana ku buzima bwe.
Areka abandi bakamusengera aho kwita ku busabane bwe n’Imana.
Urugero rufatika:
Umuntu usenga gusa mu gihe cy’ibibazo kandi atizera rwose ko isengesho rye rishobora kugira icyo rihindura.

c) Ntabwo arwana mu mwuka.
Yemera ibitero by’umwanzi aho kubirwanya n’Ijambo ry’Imana.
Yirengagiza ingaruka mbi z’ibyo akora kandi yihutira kuzemera.
Ntazi akamaro k’intambara yo mu mwuka mu buzima bwe.
Urugero rufatika:
Umuntu ufite inzozi mbi cyangwa akandamizwa mu mwuka, ariko ntasenge cyangwa ngo ashake uburinzi kubwo kwizera n’Ijambo.

ISENGESHO:
Uwiteka Mwami Mana yacu, duhe gusobanukirwa no kwiyumvamo ko turi abami n’abatambyi.
Ni mu izina ry’agaciro ry’Umwana wawe Yesu Kristo tubisabye, Amen.

Apostle Jean-Claude SINDAYIGAYA

Laisser un commentaire

Votre adresse e-mail ne sera pas publiée. Les champs obligatoires sont indiqués avec *