UMWANZI WAWE NINDE ?

Birashoboka ko waba ucyibwira ko umwanzi wawe ari ukwanga, uhora akubabaza cyangwa uwo mufitanye amakimbirane!
Ariko ibyo ni bibi cyane, uribeshya.

Umwanzi wawe ni satani.
Ntukongere kurakarira abo kugeza ubu wahora wita abanzi, kabone n’iyo baba barakubabaje cyangwa bahora bakugirira nabi.
Mubyukuri, Bibiliya ivuga ko « tudakīrana n’abafite amaraso n’umubiri, ahubwo dukīrana n’abatware n’abafite ubushobozi n’abategeka iyi si y’umwijima, n’imyuka mibi y’ahantu ho mu ijuru. »(Abefeso 6:12)

Satani niwe nkomoko yamakimbirane yacu, kutumvikana kwacu, kutizerana, akababaro kacu ndetse n’inzangano zacu.

Muby’ukuri, kuva duhinduka abana b’Imana, mu kwemera Yesu Kristo nk’umwami n’umukiza wacu, inzangano no kutizerana biva mu mitima yacu.
Rero, tumenye ko abo satani akoresha kugira ngo atubabaze, abyutse ubwoba, umujinya, kutizerana cyangwa urwango mu mitima yacu, ntabwo aribo banzi bacu nyabo.
Niba kandi twibeshye tukabita abanzi bacu, tuba tuguye mu mutego w’umwanzi nyawe, Satani.

ISENGESHO:
Mwami Mana yacu, duhe kutazongera gufata umuntu uwo ari we wese nk’umwanzi wacu.
Ni mu izina ry’agaciro ry’umwana wawe Yesu kristo tubisabye, Amen.

THE LION OF JUDAH MINISTRY IN THE WORLD©
thelionofjudahmission@gmail.com
☏: +250730900900
KIGALI – RWANDA

Laisser un commentaire

Votre adresse e-mail ne sera pas publiée. Les champs obligatoires sont indiqués avec *