UMWERU NKA SHEREGI!

Waba waguye mu byaha?
Ntugire ikibazo, niba waguye mu byaha, ibuka ko Imana ari iyo kwizerwa kandi ikubabarira ibyaha byawe kandi ikagukuraho gukiranirwa kose.
Garuka kuri Yo, hindukira ureke imyitwarire yawe mibi hanyuma wakire imbabazi.

« “Nimuze tujye inama”, ni ko Uwiteka avuga, “Naho ibyaha byanyu byatukura nk’umuhemba birahinduka umweru bise na shelegi, naho byatukura tukutuku birahinduka nk’ubwoya bw’intama bwera.” »(Yesaya 1:18)

Satani ushinja yifuza ko umutimanama wawe ukomeza guhungabana no kumva ko wicira urubanza kubera ibyaha byawe ndetse n’ibyo wihannye.
Intego ye n’ukugumya kuba imbata z’ubwoba n’icyaha.
Kandi nyamara, Imana ubwayo, Umucamanza wikirenga irakwizeza ko n’ubwo ibyaha byawe byaba bibi gute (kabone niyo byaba bitukura nk’umuhemba), niba uhisemo kwihana, bihinduka umweru nka shelegi.
None, n’ikihe icyo cyaha kikubuza amahoro?
Kibwire Imana, ucyihane kandi uhite icyibagirwa, kuko Imana ubwayo iracyibagirwa nyuma yo kukubabarira.
Imana ubwayo irakubwira iti:
« Ubwanjye ni jye uhanagura ibicumuro byawe nkakubabarira ku bwanjye, kandi ibyaha byawe sinzabyibuka ukundi. »(Yesaya 43:25)
Gira amahoro, tekana !

ISENGESHO:
Uwiteka Mwami Mana yacu, duhe kutongera kumva twicira urubanza kubw’ibyaha tumaze kwihana.
Ni mu izina ry’agaciro ry’umwana wawe Yesu Kristo tubisabye, Amen.

THE LION OF JUDAH MINISTRY IN THE WORLD©
thelionofjudahmission@gmail.com
☎: +250 730 900 900
KIGALI-RWANDA

Laisser un commentaire

Votre adresse e-mail ne sera pas publiée. Les champs obligatoires sont indiqués avec *