UMWUKA WERA, IMANA MURI TWE

Abemeye kandi bakira Yesu nk’Umwami n’Umukiza wabo bakiriye kandi n’Umwuka we mu mitima yabo.
« Umuntu wese utagira Umwuka wa Kristo ntaba ari uwe. »(Abaroma 8:9)

Ntidushobora rero kuvuga ko dufite Umwuka Wera niba tutaramwakiriye kandi tukamureka akaba mu mitima yacu.
« Mbese ntimuzi yuko imibiri yanyu ari insengero z’Umwuka Wera uri muri mwe, uwo mufite wavuye ku Mana? Kandi ntimuri abanyu ngo mwigenge. »(1 Abakorinto 6:19)

Iyo Umwuka Wera aje gutura mu mitima yacu, ntituba tukiri aba kamere, ahubwo tuba turi ab’umwuka.(Abaroma 8: 9)
Yirukana ibitekerezo byacu bibi n’ingeso z’icyaha akabisimbuza gukunda ibyiza, gukunda ukuri no kwanga icyaha.
Araduhindura abantu bashya kandi ikaduha impano zayo zitandukanye (ubwitonzi, ubwenge, inama, imbaraga, ubumenyi, kubaha Imana no gutinya Imana) kugira ngo adushoboze gukora imirimo yacu itandukanye neza mu Itorero.
Rero, Umwuka Wera ni « Imana muri twe ».
Witeguye kureka Imana igatura mu mutima wawe no kuyobora ubuzima bwawe?

ISENGESHO:
Data wa twese uri mu ijuru, duhe kureka umwuka wawe ngo uze uture muri twe.
Ni mu izina ry’agaciro ry’umwana wawe Yesu kristo tubisabye, Amen.

THE LION OF JUDAH MINISTRY IN THE WORLD©
thelionofjudahmission@gmail.com
☏: +250730900900
KIGALI-RWANDA

Laisser un commentaire

Votre adresse e-mail ne sera pas publiée. Les champs obligatoires sont indiqués avec *