URASHOBORA KWIHANGANIRA ABANDI ?

Niba muri iyi si hari amakimbirane n’intambara, ni ukubera ko abantu batihanganirana kandi batababarirana.
Ariko, ijambo ry’Imana ridushishikariza kwihanganirana no kubabarirana.

« …mwihanganirana kandi mubabarirana ibyaha, uko umuntu agize icyo apfa n’undi. Nk’uko Umwami wacu yabababariye, abe ari ko namwe mubabarirana. »(Abakolosayi 3:13)

Mubyukuri, guhinduka kwa buri mukristo binyuze mu ivuka rishya, bigomba kwigaragaza hanze, cyane cyane kubushobozi bwe bwo kwihanganira abandi no kubababarira.
Noneho, umuntu ashobora kwihanganira abandi no kubababarira gusa niba afite umutima w’urukundo, kuko, « urukundo rubabarira byose, rwizera byose, rwiringira byose, rwihanganira byose. »(1 Abakorinto 13:7)
Niba udafite umutima wuje urukundo, ntushobora kwihanganira abandi cyangwa kubababarira.

ISENGESHO:
Mwami Mana yacu, duhe umutima w’urukundo kugirango dushobore kwihanganira abandi no kubababarira.
Ni mu izina ry’agaciro ry’umwana wawe Yesu kristo dusenze, Amen.

THE LION OF JUDAH MINISTRY IN THE WORLD©
thelionofjudahmission@gmail.com
☏: +250730900900
KIGALI – RWANDA

Laisser un commentaire

Votre adresse e-mail ne sera pas publiée. Les champs obligatoires sont indiqués avec *